Connect with us

Amakuru

Al Hilal SC yashinze agati ku bukana bw’itsinda C mbere yo guhura na MC Algier

Umutoza wa Al Hilal SC , Rulani Mokwena yemeje  ko nubwo itsinda C rikaze ariko ritabuza ikipe ye kugira icyizere cyo kuzitwara neza mbere yo guhura na MC Algier.

Mu gihe ikipe ya MC Alger yo muri Algérie yamaze kugera i Kigali , kwitegura gukina umukino wa mbere w’itsinda rya CAF Champions League na Al Hilal SC kuri uyu wa Gatanu taliki ya 21 Ugushyingo, kuri Stade Amahoro.

Ni bwo bwa mbere u Rwanda ruzaba rwakiriye imikino y’amatsinda ya Champions League, ibintu byitezweho gusiga amateka mu mupira w’amaguru w’akarere.

Aba bakinnyi b’iyi kipe bakiriwe mu gitondo cyo ku wa kane, mu gihe bitegura guhura na Al Hilal SC izaba igiye kwakira imikino yayo yose i Kigali.

 MC Alger iri mu itsinda C hamwe na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo na St Eloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Mokwena yavuze ko n’ubwo bagiye guhura n’amakipe afite ubunararibonye n’amateka muri iri rushanwa, MC Alger ifite inzara yo gukora byinshi birenze ibyo yagezeho umwaka ushize.

Ati “ “Ni itsinda rikomeye cyane, nta kabuza. Ariko tumeze neza kandi dufite icyezere cyo kongera guhatana. Intego yacu ni ukunoza ibyo twakoze umwaka ushize.”

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO :Al Hilal SC yashimiye Perezida Kagame ubwo yararikaga abafana

Umunya-Afurika y’Epfo wicaye ku ntebe y’ubutoza kandi avuga ko abakinnyi be biteguye neza.

Yunzemo ati : “Numva abantu benshi bavuga kuri uyu mukino, cyane ku ruhande rwa Al Hilal. Ariko ndabizi neza ko abakinnyi bacu biteguye urugamba rubategereje.”

Umukino utegerejwe na benshi uratangira saa cyenda z’amanywa (3:00 PM) kuri Stade Amahoro.. Ni umukino ushobora guha MC Alger ahazaza heza mu itsinda, cyane ko yifuza gutangira neza urugendo rushya.

Ni inshuro ya kabiri MC Alger izaba ikinnye i Kigali. Iya mbere yabaye mu 2018 ubwo yatsinze Rayon Sports ibitego 2–1 mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederation Cup, icyo gihe ku kibuga cyari kizwi nka Kigali  Regional Stadium, ubu Kigali Pelé Stadium.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru