Connect with us

Amakuru

Al Hilal SC yashimiye Perezida Kagame ubwo yararikaga abafana

Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani, imaze iminsi ikorera ibikorwa byayo mu Rwanda, yatangaje ko yiteguye umukino wa mbere w’Itsinda C muri CAF Champions League izakiriramo MC Alger yo muri Algeria kuri Stade Amahoro.

Uyu mukino uteganyijwe gukinwa ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo 2025, umukino w’amateka ku mpande zombi.

Mu butumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Ugushyingo, Al Hilal yashimiye uburyo u Rwanda n’Abanyarwanda bamaze iminsi bayakira, ibasaba gukomeza kubaba hafi no kuzuza Stade Amahoro nk’uko basanzwe babigaragaza mu birori bikomeye by’igihugu.

Iyi kipe yakoresheje ifoto ya Perezida Paul Kagame, yifashisha amajwi agaragaza icyizere n’ubutwari Abanyarwanda bamaze kubaka ku ruhando mpuzamahanga.

Mu butumwa bwayo yagize iti: “Uhereye igihe twagereye mu Rwanda, Abanyarwanda batwakiranye urugwiro nk’abavandimwe. Ni abaturage b’abanyabwenge, bafite ubuhanga kandi bagaragaje ubudasa n’urugero rw’iterambere ku ruhando mpuzamahanga. Ibikwiriye kwigwa no kwandikwa mu bitabo by’amateka.”

Yakomeje igira iti: “Ishusho nziza y’uyu muryango mwiza tuyitegereje ku wa Gatanu nimugoroba, yuzuza Stade Amahoro i Kigali mudutera inkunga mu mukino uzahuza Al Hilal na MC Alger.”

Kuva Al Hilal yemerewe gukina muri Shampiyona y’u Rwanda, ndetse ikanahakirira imikino mpuzamahanga, yagiye ikora uko ishoboye ngo yubake umubano n’abafana b’Abanyarwanda. Mu mikino iheruka gukinirwa i Kigali, iyi kipe yagaragaje ko ishaka gukomeza kwiyubakira umurindi no kureshya abafana benshi bashoboka.

INDI NKURU WASOMA :Uwakiniye She –Amavubi yitabye Imana

Umukino wo ku wa Gatanu uzaba ufite akarusho kadasanzwe kuko uzaba ari umukino wa mbere w’amatsinda ya CAF Champions League ubera mu Rwanda mu mateka y’umupira w’amaguru.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru