Connect with us

Amakuru

Samuel Eto’o yangiwe kwiyamamariza kuyobora FECAFOOT

Mu gihe hasigaye iminsi mike mbere amatora azashyiraho Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT)  akaba, ibiri kuba mu gihugu cya Cameroun birakomeje gufata intera .

Samuel Eto’o, wari umaze igihe ayobora FECAFOOT, yari yifuje kongera kugaruka mu buyobozi ariko ahura n’imbogamizi zituruka ku kibazo cy’ubwenegihugu bwe.

Amatora yateganyijwe kuba tariki ya 29 Ugushyingo 2025, azateranira mu Inteko Rusange y’Abanyamuryango ba FECAFOOT, aho hateganyijwe gutorwa Komite Nyobozi izayobora iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu myaka ine iri imbere.

Eto’o, wari umukandida umwe rukumbi, yabwiwe ko atemerewe kwiyamamariza kuyobora FECAFOOT kubera ikibazo cy’ubwenegihugu bwe.

INDI NKURU WASOMA :KNC yongeye gucyemanga ubunyamwuga bwa FERWAFA

Nk’uko amategeko agenga ubwenegihugu muri Cameroun abivuga, Ingingo ya 31 y’amategeko ahana ibyerekeye ubwenegihugu, ivuga ko umuntu ufite ubwenegihugu bw’ikindi gihugu atemerewe kugira ubwenegihugu bwa Cameroun.

Eto’o, ufite ubwenegihugu bwa Espagne, yashatse kwiyamamariza kongera kuyobora FECAFOOT, ariko iyi ngingo yaje kumugaragariza ko atemerewe gukora ibyo kuko atari umwenegihugu w’ukuri wa Cameroun.

Samuel Eto’o, wakiniye amakipe atandukanye yo ku mugabane w’i Burayi nka FC Barcelona na Inter Milan, yabaye ikimenyabose ku rwego rw’isi.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru