Connect with us

Amakuru

Fulham igiye kongerera amasezerano umutoza wayo

Ikipe ya Fulham yo mu Bwongereza yongeye kugaragaza ko ikeneye cyane umutoza wayo Marco Silva, nyuma yo kumushyikiriza icyifuzo cy’amasezerano mashya mu gihe aya bari basanzwe bafitanye yari kurangira ku mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Silva w’imyaka 48, umaze imyaka ine ayobora iyi kipe, yakunze kugaragaza kutameranywa neza n’imikorere y’abayobozi ba Fulham, aho mu mpeshyi ishize yanavuze ko bananiwe kugaragaza ubushake bwo kongerera imbaraga ikipe.

Nubwo ibyo byose byavuzwe, Fulham yarangije isoko ry’abakinnyi yatanze arenga miliyoni 40 z’amapawundi igura abakinnyi batanu, ariko ibyo ntibyahinduye byinshi ku musaruro uri kure y’uwagombaga gushimisha abafana.

INDI NKURU WASOMA : Al Hilal SC iri gukorera kuri Kigali Pele stadium ikomeje kwitegura MC Algier

Kuri ubu Fulham iri ku mwanya wa 15, ikagira amanota make ayitandukanya n’agace k’amakipe ahangayikishijwe no kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Ibi byatumye ubuyobozi bushingira icyizere ku mutoza bwizeye ko ashobora kongera kuzamura urwego rw’ikipe igihe cyose yaguma ku ntebe y’ubutoza.

Marco Silva, wabaye umutoza wa Everton na Watford mbere yo kwerekeza muri Fulham, yagejeje iyi kipe mu Cyiciro cya Mbere mu 2022 kandi kuva icyo gihe yayifashije kuguma mu bakomeye. Ibyo byatumye mu bihe bitandukanye yifuzwa n’amakipe akomeye nka Manchester United na Tottenham Hotspur, ariko nta n’imwe yigeze imwegukana.

Nubwo ibihe muri Premier League butamuhira muri iyi minsi, abayobozi ba Fulham baracyamufata nk’umuntu wubaka ejo hazaza h’ikipe.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru