Connect with us

Amakuru

Muvunyi ashobora kweguriramo – Rayon Sports yatumijeho inteko rusange idasanzwe!

Umwuka utari mwiza umaze iminsi ugaragara mu buyobozi bwa Rayon Sports ugiye kongera gushyirwa ku meza mu Nteko Rusange Idasanzwe yatumijwe ku wa 22 Ugushyingo 2025 kuri Delight Hotel, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’Umuryango binyuze mu ibaruwa yasohotse ku wa Gatanu, tariki 14 Ugushyingo 2025.

Iyi baruwa, yanditswe na Muvunyi Paul, umwe mu bayobozi bakomeye b’uyu muryango, itumira abanyamuryango bose mu nama izaganirirwamo uko umuryango uhagaze n’icyakorwa mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bikomeye bimaze iminsi bivugwamo.

Amakuru The Drum twamenye avuga ko Muvunyi ashobora no kwegura, bityo ubutumwa bwe bukaba bwashyizwemo imbaraga nyinshi asaba ko buri munyamuryango yitabira iyi nama ifite uburemere budasanzwe.

Iyi Nteko Rusange Idasanzwe ije mu gihe ukutavuga rumwe hagati ya Muvunyi na Perezida w’Umuryango, Twagirayezu Thaddée, kwatangiye kugaragara ku mugaragaro.

Bombi ntibahuriza ku byemezo bireba ikipe, birimo n’icy’ihagarikwa ry’umutoza Afahmia Lotfi n’umwungiriza we Azouz Lotfi. Iki cyemezo kikomeje guteza ikibazo gikomeye gishobora no kurangira Rayon Sports ijyanwe mu nkiko, igasabwa gutanga amafaranga menshi kubera ko ubwo bahagarikwaga hatubahirijwe amategeko abigenga.

Ku rundi ruhande, ikipe ikiri mu bibazo bidakemuka by’imanza yatsindiwe muri FIFA, zirimo iy’umutoza Robertinho uzishyurwa asaga miliyoni 30 Frw, ndetse n’iya Adulai Jalo wa miliyoni 14.5 Frw. Ibi byose byagiye bisubiza inyuma ikipe ndetse bigatuma no kwandikisha abakinnyi bihagarikwa.

INDI NKURU WASOMA : Jurgen Kloop watoje Liverpool yatangaje indi ntambwe nshya

Abanyamuryango kandi bitezweho kuganira ku mpinduka mu mategeko shingiro ya Rayon Sports, hagamijwe gushyiraho urwego rumwe ruzajya ruyobora umuryango nk’uko byasabijwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB). Izi mpinduka zimaze iminsi ziteza impaka hagati y’inzego zombi ziyoboye Rayon Sports, kugeza ubwo abafana bahuriye ku Ruyenzi basaba ko hakwigwa kuri ibi bibazo bidatinze.

Kandi ibi byose biza byiyongera ku byifuzo byagaragajwe mu Nteko Rusange Isanzwe yo ku wa 6 Nzeri 2025, aho abanyamuryango basabaga ko mu mezi abiri hakorwa indi nama idasanzwe igamije kunonosora amategeko no gutanga umwanya ku bitekerezo bitari byabonerwa umwanya.

Mu gihe ibi byose bikirimo ubushyamirane n’amahirwe mashya yo gusubiza ibintu ku murongo, Rayon Sports iracyashakisha umutoza mushya wo gufatanya n’umusigire Haruna Ferouz. Ku ruhande rw’imikino, ikipe iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona n’amanota 13 mu mikino irindwi, ariko ibiri kubera mu buyobozi biracyayiteye igihunga.

Iyi nteko Rusange ni nayo benshi bitezeho gusiga hafashwe umwanzuro uhamye, udashingiye ku nyungu bwite z’abayobozi, ahubwo ugaragaza icyerekezo gishya cyo kubakira Rayon Sports ku musingi ukomeye.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm-C

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru