Nyuma y’amezi yari amaze azenguruka mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bwa ruhago yishakira ibisobanuro ku masezerano ye, umukinnyi wo hagati Niyonshuti Emerance yamenyeshejwe n’itsinda ry’abanyamategeko ba FERWAFA ko yatsinzwe urubanza yarezemo Rayon Sports WFC amusaba gusesa amasezerano.
Ibi byakurikiye ibibazo byatangiye kugaragara nyuma y’uko Niyonshuti avuye mu mikino ya Cecafa yabereye muri Kenya, aho ngo yakomezaga kugaragaza ko atishimira uko abayeho muri Gikundiro.
Yabwiraga bamwe mu bo bari kumwe ko hari imishahara ibiri ikipe itaramwishyura, ndetse ko hari ibindi by’ubuzima bushingiye ku kazi bitamunyura.
Ibyo byose byiyongereyeho icyifuzo cya Police WFC (yahoze ari APAER WFC), yakomeje kugaragaza ko yifuza kwinjiza uyu mukinnyi mu mushinga wayo mushya, ikamwizeza kumufasha mu masomo ya Kaminuza byongeye ikazamwishyura neza.
Uko kubengukwa kwa Police WFC ni ko kwabaye imbarutso yo gusaba Rayon Sports WFC gusesa amasezerano.
Gusa ubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports WFC bwamenyaga ibyo Niyonshuti yinubiraga, bwahise bwishyura ibyo bwari bumurimo byose bubicishije kuri konti ye, birimo n’iyo mishahara yavugwaga ko ayiberewamo.
Nyamara nubwo ibyo byakozwe, Niyonshuti ntiyahwemye kwegera inzego za FERWAFA, yizeye ko amategeko azamuhereza.

INDI NKURU WASOMA :Basketball y’abagore : APR na REG zikomeje kwitwara neza
Icyakora ubwo abanyamategeko ba Komisiyo y’Amategeko muri FERWAFA barangizaga isuzuma, basanze impamvu Niyonshuti yatangaga zidafite ishingiro.
Ingingo y’ingenzi yamugenze ni iyategekaga ko umukinnyi ugishaka gusesa amasezerano agomba kubanza gutanga integuza y’iminsi 30, kugira ngo habeho umwanya wo kuganira no kureba niba koko ibyo anenga byatuma habaho gusesa ayo masezerano. Niyonshuti ntiyigeze yubahiriza icyo gitekerezo.
Amakuru yizewe twamenye nuko Niyonshuti yari amaze no gusinyira Police WFC amasezerano y’imyaka ibiri mu ibanga, mu gihe n’ayo yari afitanye na Rayon Sports WFC yari agifite imyaka ibiri asigayeho.
Nyuma yo gutsindwa urubanza, Niyonshuti Emerance yamenyeshejwe ko agomba gusubira mu kazi ka Rayon Sports WFC bitaba ibyo akabarwa nk’uwatataye akazi, cyane ko kuva shampiyona y’abagore yatangira atari yakina umukino n’umwe.
Rayons Sports WFC itegereje igisubizo cye, mu gihe Police WFC na yo ikomeje gutegereza umwanzuro wa nyuma ku hazaza ha Niyonshuti.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm-C