Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakomeje guhumurirwa n’icyizere cyo kugera mu gikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda Cameroun igitego 1–0 mu mukino wa kamarampaka wabereye kuri sitade Al Barid i Rabat muri Maroc, ku mugoroba wo ku wa Kane.
Ni intsinzi yaje itunguranye cyane, kuko Chancel Mbemba, kapiteni w’Izi ngwe , yatsinze igitego cy’intsinzi ku munota wa mbere w’inyongera, gihanagura inzozi z’Intare z’Intarumikwa za Cameroun zo kwitabira irushanwa rikomeye ku isi ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.


Cameroun yari yasoje itsinda D mu buryo butanyuze abafana bayo, itsinze imikino ibiri gusa mu inganya itanu ya nyuma byanatumye iza ku mwanya wa kabiri inyuma ya Cape Verde yabarushaga amanota ane.
Ku rundi ruhande, DR Congo yo yarangije ku mwanya wa kabiri mu itsinda B, isoza iri inyuma ya Senegal ku kinyuranyo cy’amanota abiri.
Mu gice cya mbere, abasore ba Sébastien Desabre bagaragaje ko bazi icyo bashaka, banafata umupira inshuro nyinshi kurusha Cameroun.
Ku munota wa 12, Charles Pickel yabonye amahirwe ya mbere y’umukino ariko umupira awutera hanze y’izamu.
Nyamara Karl Etta Eyong wa Cameroun yakabaye yafunguye amazamu ku munota wa 23, ariko ananirwa gushyira mu nshundura umupira wari umusanze mu rubuga rw’amahina.

INDI NKURU WASOMA :Real Madrid na Lyon mu nzira zisoza kuganira ku hazaza ha Endrick
Theo Bongonda wa DR Congo na we yagerageje gushaka igitego ku munota wa 31, ariko shoti rye rirenga izamu. Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa, amakipe yombi kwatakana mu buryo buremereye cyane.
Mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, umunyezamu Lionel Mpasi wa DR Congo yerekanye ko akwiye ikizere ahawe ubwo yakuragamo kure ishoti rya Vincent Aboubakar.
Cedric Bakambu nawe yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ku munota wa 61, ariko Andre Onana amukuraho umupira ukomeye awushyira muri koruneri.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm-C