Connect with us

Ibindi

Umuhungu wa Ronaldinho yemeje ko nta gitutu yaterwa n’izina rya se

Joao Mendes, ukina ku ruhande rw’iburyo mu ishuri ry’abato rya Hull City yatangaje ko kuba ari umuhungu w’icyamamare mu mupira w’amaguru, Ronaldinho Gaucho, bitamushyiraho igitutu cyangwa ngo bimubuze gutuza mu rugendo rwe nk’umukinnyi ku giti cye.

Uyu musore w’imyaka 20, yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Nzeri uyu mwaka, nyuma yo kurangiza ayo yari afite muri Burnley mu ikipe y’abato.

Nubwo se yegukanye igikombe cy’isi mu 2002, Champions League ndetse na Ballon d’Or, Joao avuga ko ibyo byose atabifata nk’umuzigo, ahubwo abibona nk’ishema.

Aganira na BBC dukesha iyi nkuru yagize ati : “Nta gitutu numva mfite “Njye ni njye, kandi nawe ni we. Ni ibisanzwe ko abantu banyita umuhungu wa Ronaldinho, ariko ibyo ntibimpungabanya, ntibihindura uburyo nkina. Sinita ku byo bavuga.”

Mendes yongeyeho ko umuryango we wamutoje kudaha agaciro amagambo y’abantu ahubwo agaharanira gukina umupira yishimye.

Yavuze ati : “Umuryango wanjye wose wambwiye ko ibyo ari urusaku gusa. Icy’ingenzi ni uko nishimira gukina umupira”.

INDI NKURU WASOMA :Twasobanuye byose ukeneye kumenya kuri Euro 2028

Uyu mukinnyi ukomoka muri Brezil, wigeze gukorera imyitozo mu ishuri rikomeye rya La Masia muri Barcelona mbere yo kwerekeza mu Bwongereza muri Kanama 2024, yavuze ko yishimira kuba umuhungu wa Ronaldinho kandi ko yamaze gutumira se kumusura i Hull.

Nubwo avuga ko atigeze amarana igihe kinini na se kubera akazi ke nk’umukinnyi wabigize umwuga, Mendes yemeza ko iyo ntambwe yamubereye isomo rikomeye ry’ubuzima.

Yunzemo ati : “Kuba yarahoraga azenguruka mu makipe menshi byatumye menya ko gukunda ibyo ukora ari ryo banga ryo gutsinda,” .

Kuri ubu, Joao ari mu myiteguro yo kongera imbaraga no kubona iminota myinshi mu ikipe y’abato ya Hull City (U21).

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm-C

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Ibindi