Connect with us

Amakuru

Real Madrid na Lyon mu nzira zisoza kuganira ku hazaza ha Endrick

Amakuru aturuka muri Espagne aravuga ko Real Madrid iri mu biganiro bya nyuma na Olympique Lyonnais byo gutiza rutahizamu w’Umunyabrezili, Endrick Felipe Moreira de Sousa, muri iyi kipe yo mu Bufaransa muri Mutarama 2026.

Uyu musore w’imyaka 19, wageze i Madrid avuye muri Palmeiras mu mpeshyi ya 2024, ntiyahiriwe cyane n’umwaka we wa kabiri muri “Los Blancos”.

Kugeza ubu, yakinnye iminota 14 gusa muri shampiyona ya Espagne ku ngoma y’umutoza Xabi Alonso, ibintu byatumye amakipe menshi yo ku mugabane w’u Burayi atangira kumwifuza.

Nk’uko amakuru dukesha Marca abivuga, impande zombi—Real Madrid na Lyon—ziri hafi kurangizanya amasezerano yo kumutiza kugeza ku mpera z’impeshyi ya 2026.

INDI NKURU WASOMA :Rayon Sports yemeje ko yatandukanye burundu na Afahamia Lotfi

Abegereye uyu mukinnyi batangaje ko n’ubwo yishimiye ubuzima bwo muri Espagne, Endrick yumva ko kujya muri Lyon ari amahirwe yo kongera kubona iminota myinshi mu kibuga, by’umwihariko mbere y’uko igikombe cy’isi cya 2026 gitangira.

Endrick yigaragaje cyane ubwo yakiniraga Palmeiras, ndetse no mu mwaka we wa mbere muri Real Madrid, aho yatsindiye iyi kipe ibitego birindwi mu mikino itandukanye.

Ariko uko ibihe byagiye bihinduka, yisanze atacyitabwaho cyane n’umutoza Carlo Ancelotti, byatumye anatakaza umwanya mu ikipe y’igihugu ya Brazil.

Kugeza ubu, amaze guhamagarwa inshuro 14 muri Selecão [Brazil], ariko yifuza kongera kwigaragaza kugira ngo yongere kwitabazwa mu ikipe y’igihugu izitabira Igikombe cy’Isi kiri imbere.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm-C

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru