Connect with us

Amakuru

Rayon Sports yemeje ko yatandukanye burundu na Afahamia Lotfi

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yemeje ko iyi kipe imaze gutandukana n’umutoza wayo mukuru, Afahamia Lotfi, nyuma y’amezi atatu gusa ayitoza.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’ukwezi kumwe uyu mutoza w’Umunyatunisia hamwe n’umwungiriza we, Azzouz Lotfi, bahagaritswe by’agateganyo ku itariki ya 13 Ukwakira 2025.

Icyo gihe, ubuyobozi bw’ikipe bwari bwatangaje ko butanyuzwe n’imyitwarire y’ikipe mu mikino ya shampiyona ndetse no kuba barasezerewe mu irushanwa rya CAF Confederation Cup hakiri kare.

Perezida Twagirayezu yemeje ko umusaruro w’iyi kipe utigeze unezeza ubuyobozi kuva umwaka w’imikino watangira.

Perezida Twagirayezu yagize ati :“Twaricaye tureba uko ibintu bihagaze, dusanga bidakwiye gukomeza gutya. Twemeranyijwe ko dutandukana, kandi turi mu bikorwa byo kumwishyura ibyo tumurimo.” Nkuko yabibwiye ikinyamakuru Igihe .

INDI NKURU WASOMA :Sitade Amahoro yavuye mu biganza bya Minisiteri ya Siporo

Uyu muyobozi yongeyeho ko kugeza ubu Haruna Ferouz, wahoze ari umutoza wungirije, ari we uzakomeza gutoza ikipe mu buryo bw’agateganyo mu gihe hagishakishwa undi mutoza mukuru uzahabwa inshingano ku mugaragaro mu minsi iri imbere.

Amakuru aturuka imbere muri Rayon Sports avuga ko iyi kipe igomba kwishyura Afahamia Lotfi n’umwungirije amafaranga asaga miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko amasezerano yabo yabiteganyaga.

Hakaba n’andi makuru twamenye ubwo twateguraga iyi nkuru avuga Lotfi ko yanze gusinyira Murera ibarurwa yo gutandukana ahubwo ngo akaba  ategereje ko itariki 15 zigera kugira ngo n’uku kwezi azaguhembwe gusa Rayon nayo yamaze gufata umwanzuro ko narara atabasinyiye ejo bazamwandikira bamubwira ko yirukanywe mu kazi.

Rayon Sports irasabwa kwishyura Afhamia Lotfi amezi atanu harimo abiri y’ibirarane ndetse n’andi 3 y’imperekeza nk’uko biri mu masezerano.

Lotfi yari yitezweho kuzamura urwego rwa Rayon Sports mu ruhando rw’imikino yo mu karere, ariko ibintu byaje kugorana ubwo ikipe yatangiraga shampiyona idatsinda imikino ya mbere nyuma y’umukino batsinzemo Kiyovu SC ndetse ikanasezererwa mu marushanwa nyafurika hakiri kare ubwo yakurwagamo na Singida Black Stars iyitsinze mu mikino yombi.

Kuva ubwo, abafana b’iyi kipe batangiye kugaragaza kutishimira imyitwarire y’abakinnyi n’uburyo ikipe ititwaye neza, bituma ubuyobozi bwihutira gufata icyemezo cyo gushaka icyerekezo gishya bubinyujije mu guhindura umutoza.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm-C

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru