U Rwanda ruri mu myiteguro ikomeye yo kwakira Igikombe cya Afurika cya Handball cya 2026, rwisanze mu gakangara ka gatatu (Pot 3) muri tombola y’uko ibihugu bizahura mu matsinda.
Ni tombola iteganyijwe kuba ku wa Gatanu tariki ya 14 Ugushyingo 2025, mbere y’uko irushanwa nyirizina ritangira mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Iki gikombe cy’Afurika kizabera mu Rwanda kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 31 Mutarama 2026, kikazakinirwa muri Kigali Arena na Petit Stade Amahoro.
Ni ubwa mbere u Rwanda ruzaba rwakiriye iri rushanwa rikomeye, ryaherukaga kubera mu Misiri mu 2024, aho Misiri ari yo yegukanye igikombe.
Nk’uko biteganyijwe, ibihugu 16 bizitabira iri rushanwa bizagabanywa mu matsinda ane, buri tsinda rizaba rigizwe n’amakipe ane.
INDI NKURU WASOMA :Uwakiniye Chelsea yafashwe n’umutima yikubita hasi
Mbere ya tombola, Impuzamashyirahamwe y’Afurika y’Umukino wa Handball (CAHB) ryashyize ibihugu mu byiciro bine byiswe udukangara, hagamijwe kwirinda ko ibihugu bifite urwego rumwe byisanga mu itsinda rimwe.
U Rwanda ruri mu gakangara ka gatatu hamwe na Cameroun, Gabon na Congo Brazaville, mu gihe agakangara ka mbere karimo ibihangange bya Afurika nka Misiri, Tunisia, Algeria na Cape Verde.
Agakangara ka kabiri kagizwe na Guinea, Angola, Maroc na Nigeria, naho agakangara ka kane karimo Benin, Kenya, Uganda na Zambia.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND), rivuga ko kuba u Rwanda ruri mu gakangara ka gatatu ari ikimenyetso cy’uko uyu mukino ukomeje gutera imbere mu gihugu.
Yagize ati:“Ni intambwe ikomeye ku mukino wa Handball mu Rwanda. Twiteguye neza, kandi intego yacu ni ukwerekana ko dushobora guhangana n’ibihugu bikomeye.”
Iri shyirahamwe ryemeza ko iri rushanwa rizaba ari amahirwe akomeye ku Rwanda yo kumenyekanisha umukino wa Handball ndetse no kugaragaza ubushobozi rufite mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm-C