Umukino wari utegerejwe cyane wagomba guhuza AS Kigali na Al Hilal Omdurman muri shampiyona y’u Rwanda, watunguranye ugirwa uwa gishuti mu gihe haburaga amasaha make ngo ukinwe .
Uyu mukino wari uteganyijwe kuba kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2025, ni wo wa mbere ikipe ya Al Hilal yo muri Sudani yari igiye gukinira mu Rwanda, nyuma y’iminsi 11 imaze ikorera imyitozo mu gihugu.
Ku Cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo, Al Hilal ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yari yatangaje ko igiye gukina umukino wa Shampiyona na AS Kigali.
Ariko ku ruhande rwa AS Kigali, iyi kipe yatunguranye ishyiraho itangazo ryayo ryerekeye uyu mukino n’ibiciro byo kwinjira byagaragazaga ko atari uwa Shampiyona, ahubwo ari umukino wa gishuti.
Amakuru yizewe agera kuri The Drum avuga ko nyuma y’ibiganiro hagati y’amakipe yombi, ubuyobozi bwa Rwanda Premier League ndetse na FERWAFA bwafashe umwanzuro wo gusubiramo ibyari byatangajwe, maze umukino ugahindurwa uwa gishuti.
Nta mpamvu yihariye iratangazwa ku cyateye izi mpinduka, ariko amakuru avuga ko yaba ifitanye isano n’imyiteguro y’amakipe ndetse n’uburyo ingengabihe y’amarushanwa itaranozwa neza.
INDI NKURU WASOMA : Intare FC yitandukanije n’abatekamutwe bayiyitiriye bagacucura ababyeyi
Kugeza ubu, AS Kigali na Al Hilal zombi ziri mu myitozo ikomeye, nubwo zombi zigaragaza ko zititeguye cyane guhura n’ikipe iri mu zifite ubunararibonye muri Afurika, cyane ko Al Hilal iri mu makipe akina imikino ya CAF Champions League.
Mu gihe hategerejwe ingengabihe ivuguruye ya Rwanda Premier League, FERWAFA iracyari mu biganiro n’amakipe yaturutse muri Sudani yemerewe gukina muri shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka.
Al Hilal izajya yakirira imikino yayo kuri Stade Amahoro yaje nyuma y’uko shampiyona y’iwabo isubitswe kubera ikibazo cy’umutekano mucye.
Indi kipe yo muri Sudani, El Ahli S.C Wad Medani, yari nayo yasabye kuza gukina mu Rwanda ariko ntibyashobotse kubera impamvu zayo bwite.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c