Umutoza wa Manchester United, Ruben Amorim, yemeje ko rutahizamu w’Umuslovenia Benjamin Sesko akiri mu bihe bigoye nyuma yo kwinjira muri iyi kipe ikomeye yo mu Bwongereza.
Ibi bije nyuma y’amagambo y’uwahoze ari kapiteni wa United, Gary Neville, wavuze ko uyu musore ari kure cyane n’urwego rw’abandi bakinnyi bashya.
Sesko aherutse gukina umukino warangiye ari 2–2 na Nottingham Forest, ariko ntiyabasha kubona igitego nubwo yabonye amahirwe.
Kugeza ubu afite ibitego bibiri gusa mu mikino icumi ya Premier League. Amorim yavuze ko nubwo ibyo bitashimishije ikipe, bitamutunguye kuko Sesko ari kwiga umuvuduko n’uburyo bw’imikinire yo mu Bwongereza.
Amorim yabwiye abanyamakuru ati : “Birumvikana ko nta muntu wishimira kuvugwaho ko atari gukora neza, ariko ni ukuri. Ni urubyiruko rw’imyaka 22 ruri kwitoza mu irushanwa rikomeye kandi rikomeye cyane,”.
Umutoza w’Umunyaporuigali yongeyeho ko Sesko ari umukinnyi ukunda kwitanga, kuko akunda kugera ku kibuga cy’imyitozo cya Carrington saa moya n’igice za mu gitondo kandi agataha nyuma y’abandi bose.
Amorim yakomeje avuga ati : “Ni umwana ushaka kugenzura buri kintu, ariko muri ruhago ntibishoboka. Tugomba kumufasha gukura no kumenya uburyo bwo kwiyakira,”.
Nubwo hari abatangira gushidikanya ku mpano ya Sesko, ubuyobozi bwa United bukomeje kumwizera, ndetse bwemeza ko ari umusimbura mwiza wa Rasmus Hojlund woherejwe muri Napoli ku ntizanyo.
Amorim, umaze umwaka umwe atoza United, yavuze ko yizeye ko igihe kizagaragaza impinduka.
Manchester United izasura Tottenham muri iyi wikendi, mu mukino ushobora kugaragaza niba koko urugendo rwo kubaka ikipe nshya rwa Amorim ruri mu nzira nziza.
Ruben Amorim yemeje ko rutahizamu we ari guhurika

INDI NKURU WASOMA : 1000 Hills Derby : Amakuru ku mpande zombi ,umwuka uhari n’abashobora kubanzamo
Amorim yabwiye abanyamakuru ati : “Birumvikana ko nta muntu wishimira kuvugwaho ko atari gukora neza, ariko ni ukuri. Ni urubyiruko rw’imyaka 22 ruri kwitoza mu irushanwa rikomeye kandi rikomeye cyane,”.
Umutoza w’Umunyaporuigali yongeyeho ko Sesko ari umukinnyi ukunda kwitanga, kuko akunda kugera ku kibuga cy’imyitozo cya Carrington saa moya n’igice za mu gitondo kandi agataha nyuma y’abandi bose.
Amorim yakomeje avuga ati : “Ni umwana ushaka kugenzura buri kintu, ariko muri ruhago ntibishoboka. Tugomba kumufasha gukura no kumenya uburyo bwo kwiyakira,”.
Nubwo hari abatangira gushidikanya ku mpano ya Sesko, ubuyobozi bwa United bukomeje kumwizera, ndetse bwemeza ko ari umusimbura mwiza wa Rasmus Hojlund woherejwe muri Napoli ku ntizanyo.
Amorim, umaze umwaka umwe atoza United, yavuze ko yizeye ko igihe kizagaragaza impinduka.
Manchester United izasura Tottenham muri iyi wikendi, mu mukino ushobora kugaragaza niba koko urugendo rwo kubaka ikipe nshya rwa Amorim ruri mu nzira nziza.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_
Must See
-
Amakuru
/ 11 hours agoAntoine Semenyo yerekeje muri Manchester City
Ku wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026, Manchester City yatangaje ku mugaragaro ko...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 17 hours agoMaj Gen Vincent Nyakarundi yahaye umukoro APR FC
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye abakinnyi b’ikipe ya...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 17 hours agoVolleyball :APR yatandukanye n’umutoza wayo
Ikipe ya APR Volleyball Club yatangaje ko yatangiye gushaka umutoza mushya uzasimbura Peter Kamasa,...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 17 hours agoRPL – Police yataye inota imbere ya Al Merrikh ari nako Al Hilal iyegera
Mu mukino wari utegerejwe na benshi wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Kane,...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 3 days agoFall Ngagne yagarutse mu myitozo nyuma kuva gukaraba
Rutahizamu w’Umunya-Sénégal, Fall Ngagne, yongeye kugaragara mu myitozo ya Rayon Sports kuri uyu wa...
By Gatete Jimmy
Inkuru zarebwe cyane
- 🚨LIVE REPORTING – Umubiligi Remco Evenepoel niwe wegukanye agace ka ITT – UCI Road World Championshipship 2025 (40,498)
- AMASHUSHO _ Byiringiro Lague yemeje ko APR FC izakuramo Pyramids (38,684)
- Abakinnyi 3 b’abanyarwanda bageze mu matsinda y’Imikino ya CAF abandi 2 bari ku muryango (27,390)
- Dore ama miliyoni amakipe azaza mu 8 ya mbere bazahebwa muri Shampiyona y’u Rwanda (26,732)
- Gen.Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports kurwana ku izina ry’igihugu -AMAFOTO (26,264)