Abafana b’ikipe ya West Ham United bari kwitegura gukora indi myigaragambyo ikomeye ku wa gatandatu w’iki cyumweru, mbere y’uko ikipe yabo yakira Burnley kuri sitade ya London.
Iyi myigaragambyo ije nyuma y’igihe kirekire abakunzi b’iyi kipe bagaragaza kutishimira uburyo ubuyobozi buyobowe na David Sullivan na visi-perezida Karren Brady buri kwitwaramo.
Abafana basaba ko bombi begura, bavuga ko babatereye icyizere mu buyobozi bwabo.Sullivan na Brady batangiye kuyobora West Ham mu 2010, ariko mu 2021 bagurishije 27% by’ububasha mu ikipe ku munyemari w’Umunya-Tceki, Daniel Kretinsky.
Nubwo iyi kipe yegukanye igikombe cya UEFA Conference League muri 2023 – ari nacyo cya mbere gikomeye yatwaye mu myaka 43 – abafana bavuga ko ubuyobozi bwabuze icyerekezo cyo kubaka ikipe nyayo.
Abafana banakomeje kunenga icyemezo cyo kuva ku kibuga cya Upton Park mu 2016 bajya gukinira kuri London Stadium, sitade y’abantu 62,500 yubakiwe kwakira mikino Olempike ya 2012.
Ku wa 20 Nzeri, hafi abafana 3,000 bari bamaze gukora imyigaragambyo imbere ya sitade mbere y’uko batsindwa na Crystal Palace.
INDI NKURU WASOMA :Ruben Amorim yemeje ko rutahizamu we ari guhurika
Mu kwezi gukurikiyeho, umubare munini w’abafana ntiwitabiriye umukino wa mbere wa Nuno Espirito Santo, icyo gihe ikipe itsindwa na Brentford ibitego 2-0 – akaba ari ubwa mbere bari bahatsindiwe imikino itanu yikurikiranye kuva mu 1931.
Ku wa 2 Ugushyingo, abafana batari bake banakoze imyigaragambyo yo kwicara mu kibuga nyuma yo gutsinda Newcastle 3-1.
Kugeza ubu, West Ham iri ku mwanya wa 18 muri Premier League n’amanota arindwi gusa mu mikino icumi, ibintu bishobora gutuma basubira mu cyiciro cya kabiri bwa mbere kuva mu mwaka wa 2011-12.
Abategura imyigaragambyo barateganya ko abantu nibura 9,000 bazitabira iyi myigaragambyo ku wa gatandatu, mu gihe abasinye ku ibaruwa isaba ko Sullivan na Brady begura basaga 16,000.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_