Umutoza wa Liverpool, Arne Slot, yagaragarije urukundo rudasanzwe Trent Alexander-Arnold nyuma y’uko uyu mukinnyi wahoze muri Liverpool yakirijwe amahane n’urwango rwinshi n’abahoze bamufana , mu mukino wahuje Liverpool na Real Madrid ku wa Kabiri.
Alexander-Arnold, ubu ukinira Real Madrid, yinjiye mu kibuga asimbuye mu minota ya nyuma, ariko amajwi y’urusaku n’ibitutsi bimwibasira byahise byuzura muri sitade ya Anfield.
Buri gihe uko yakoraga ku mupira, abafana bamugaragarizaga ko batamwishimiye, mu gihe abandi baririmbaga izina rya Conor Bradley, umukinnyi wakinaga ku mwanya we wa myugariro wo ku ruhande rw’iburyo.
N’ubwo byari ibihe bikomeye kuri Trent, Arne Slot ntiyigeze yihishira mu marangamutima.
Ku musozo w’umukino, yagiye amufata mu mugongo, amuhobera amubwira amagambo y’ihumure.
Slot yabwiye itangazamakuru ati : “Yaratsinzwe, kandi ni ibintu bimugoye,”. “Namubwiye gusa nti ‘komeza utsimbarare’. Sinibuka neza ibyo navuze byose, ariko nzi neza ko Trent ari umuntu udasanzwe. Yagize uruhare runini muri iki kipe, kandi ni umuntu w’ingenzi cyane kuri njye. Nzamuhobera buri gihe tuzabonana.”
Slot kandi yashimye cyane umukinnyi we Conor Bradley, wafashije Liverpool mu mukino wari ukomeye.
Yagize ati: “Nabwiye abakinnyi ko Real Madrid yari imaze gutsinda ibitego 26 muri La Liga, kandi Mbappé na Vinícius Junior bari bafite uruhare mu bitego 24 muri ibyo. Nababwiye ko niba dushaka gutsinda, tugomba kubarinda neza – kandi Conor yabikoze neza cyane.”
Liverpool yatsinze uwo mukino igera ku manota icyenda muri Champions League, inganya na Real Madrid nyuma y’imikino ine.
Uyu mukapiteni wa Liverpool, Virgil van Dijk, nawe yishimiye cyane uburyo ikipe ye yakinnye, anasubiza abamunenga, barimo Wayne Rooney, wari uherutse kuvuga ko atagaragaza ubuyobozi buhagije mu kibuga.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇