Umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi uri mu gahinda gakomeye nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Mladen Zizović, wahoze ari myugariro w’ikipe y’igihugu ya Bosniya ndetse akaba yari umutoza mukuru w’ikipe ya Radnički 1923 yo muri Serbiya.
Zizović, wari ufite imyaka 44, yaguye mu kibuga ku munota wa 22 w’umukino wahuzaga Radnički 1923 na Mladost mu cyiciro cya mbere cya shampiyona ya Serbiya ku cyumweru gishize. Abaganga bahise bamwitabaza, bamujyana kwa muganga, ariko ntibashoboye kumurokora.


Mu gihe umukino wari umaze gusubukurwa by’agateganyo, byatangajwe nyuma y’iminota 20 gusa ko Zizović yitabye Imana. Ibyo byasize abakinnyi n’abatoza b’amakipe yombi bari mu marira n’ikiniga, bigatuma umukino uhita usubikwa ako kanya.
Uyu mutoza yari amaze ibyumweru bibiri gusa ahawe akazi ko gutoza Radnički 1923, ndetse uwo mukino wari uwagatatu atoje iyi kipe. Uretse kuba yarasize amateka nk’umukinnyi w’intwari mu ikipe y’igihugu ya Bosniya, Zizović yasize abana batatu n’umuryango wamukundaga cyane.
INDI NKURU WASOMA : Mikel Arteta yakomoje ku bukana bw’imvune ya Viktor Gyokeres
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rya Serbiya ryasohoye itangazo ryuje agahinda rigira riti:“Twakiriye inkuru y’urupfu rwa Mladen Zizović twuzuye agahinda n’amarira. Urupfu rwe rutunguranye ni igihombo gikomeye ku muryango wose w’umupira w’amaguru.
“Tuboneyeho gutanga ubutumwa bw’ihumure ku muryango we, ku ikipe ya FK Radnički 1923 ndetse n’inshuti ze zose. Ruhukira mu mahoro, Mladen — urukundo rwawe ku mupira ruzahora rutwibutsa ishusho yawe nziza.”
Amakipe akomeye yo muri Serbiya nayo yifatanyije mu kababaro uhereye kuri Partizan Belgrade yagize iti:“Twakiriye inkuru y’urupfu rwa Mladen Zizović tubabaye cyane. Tuboneyeho kwihanganisha umuryango we, inshuti n’ikipe ya Radnički.”
Na ho Crvena Zvezda (Red Star Belgrade) yanditse iti:“Tubifuriza kugira ukwihangana muri ibi bihe bikomeye. Zizović azahora yibukwa nk’umutoza w’umunyabigwi witanze ku mupira.”
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_