Connect with us

Urukundo

James Maddison wa Spurs yongeye kubyara impanga yikurikiranya!

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Tottenham Hotspur, James Maddison, yahishuye ko yibarutse impanga ku nshuro ya kabiri …[aho umwe yamwise Jensen ;undi akamwita Frankie Maddison].

Uyu mukinnyi w’imyaka 28 n’umukunzi we w’umunyamideli Kennedy Alexa bakomeje kugaragaza urukundo n’ibyishimo mu rugo rwabo, aho ubu bamaze kugira abana batanu mu gihe gito cyane.

NINTCHDBPICT000780254145

NINTCHDBPICT001035904253Maddison yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga byumwihariko kuri Instagram, aho yanditse ati: “Jensen & Frankie Maddison 30.10.25 — Five-a-side team complete.” Ibi byatumye benshi bamuteraho urwenya bavuga ko noneho afite “ikipe ye y’abana batanu” nk’iyo mu kibuga.

Maddison na Alexa batangiye gukundana mu mwaka wa 2020, maze mu mwaka wakurikiyeho bibaruka imfura yabo y’umuhungu bita Leo.

James Maddison and girlfriend Kennedy Alexa announce they're expecting twins AGAIN in wholesome video

Nyuma, mu mpeshyi ya 2023, ubwo Maddison yari avuye muri Leicester City ajya muri Tottenham, bibarutse impanga zabo za mbere ..[ Delilah na Rome.]

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Umwuka ukomeje kuba muri Spurs nyuma yuko abakinnyi bayo bannyeze umutoza Thomas Frank!

Icyatangaje benshi ni uko ubu bongeye kubyara izindi mpanga, ibintu bibaho ku kigero gito cyane — amahirwe y’uko umuntu abyara impanga ebyiri inshuro ebyiri akaba ari 1 ku 50,000 ;bishatse kuvuga ko biba ku ku muryango umwe mu miryango 50,000 iba yarabyayeho impanga!

NINTCHDBPICT001003230331

Abafana b’uyu mukinnyi bakiranye ibyishimo byinshi iyi nkuru , basakaza ubutumwa bwo kubifuriza amahirwe masa.

Umwe yanditse ahatangirwa ibitekerezo munsi y’ubu butumwa ati: “Turabishimiye cyane Madders!” undi ashimangira ati: “Komereza aho, nubwo tugukeneye mu kibuga ariko ndabona hanze akazi uri kugakora neza.”

INDI NKURU WASOMA : Umutoza wo muri Serbia yikubise hasi ubwo yarimo atoza ahita apfa 

Ni inkuru y’ibyishimo iza mu gihe Maddison ari mu rugendo rwo gukira imvune ikomeye yo ku ivi , yajyanye uyu mukinnyi hanze y’ikibuga kuva mu ntangiriro za shampiyona ya 2025/26.

Ku rundi ruhande Spurs ntago yorohewe n’umusaruro kuko mu mpera z’icyumweru gishize iherutse gutsindwa na Chelsea igitego 1-0 .

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Urukundo