Connect with us

Amakuru

APR FC yongeye gutaka ugukorwa mu mufuka

Nyuma yo kunganya na Rutsiro FC igitego 1–1 mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko butishimiye uburyo abasifuzi bayoboye uyu mukino, by’umwihariko umusifuzi wo hagati, Ngabonziza Jean Paul.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Ugushyingo 2025, wasize ikipe y’Ingabo ibuze amanota atatu yari yizeye nyuma yo gufungura amazamu ku munota wa 33.

Ni igitego cyatsinzwe na rutahizamu Denis Omedi ku mupira wahinduwe neza na Hakim Kiwanuka. Ariko hashize iminota umunani gusa, Rutsiro FC yahawe penaliti yavuyemo igitego cyo kunganya cyinjijwe na Nizeyimana Jean Claude.

Penaliti yatumye havuka impaka nyinshi, kuko abenshi mu bari ku kibuga bavuze ko Niyigena Clément yakiniye Mumbere Mbusa inyuma y’urubuga rw’amahina, bityo ntibyumvikane uburyo umusifuzi wo hagati yahise atanga penaliti.

Nyuma y’umukino, Chairman wa APR FC, Brig. Gen. Déo Rusanganwa, ntiyabashije guhisha ibyumviro bye ubwo yaganiraga na IGIHE.

Yavuze Ati ;“Ni umukino twashoboraga gutsinda ariko ibyemezo byafashwe ntabwo byumvikanaga. Penaliti twatsinzwe ntibyari bikwiye ko yatangwa, naho igitego twatsinze mu gice cya kabiri bakacyanga ngo habaye kurarira, nabyo byari ukubogama,” .

Yongeyeho ati: “Ntekereza ko hari ubushake bwo kudusifurira nabi kurusha kwibeshya bisanzwe. Iyo urebye uko umusifuzi n’abamwungirije bafashe ibyemezo, usanga harimo icyerekezo kidasobanutse.”

Ikipe y’Ingabo yagaragaje ko ishobora gutanga ibaruwa isaba isuzuma ry’umukino, gusa Brig. Gen. Rusanganwa yavuze ko icyo cyemezo kizafatwa nyuma yo gusuzuma amashusho y’umukino.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO :  Penaliti yahawe Rutsiro ku mukino inganijemo na APR FC ikomeje kurikoroza -Amashusho

Muri uwo mukino, APR FC yabonye andi mahirwe menshi mu gice cya kabiri, harimo igitego cyatsinzwe na William Togui ku munota wa 76, ariko umusifuzi wo ku ruhande, Karangwa Justin, yerekana ko habayeho kurarira. Amashusho y’umukino agaragaza ko hari abakinnyi ba Rutsiro bari basize Togui inyuma, bituma benshi bavuga ko icyemezo cyafashwe kitari cyo.

Ubuyobozi bwa FERWAFA ntacyo buratangaza ku birego by’ubuyobozi bwa APR FC, ariko amakuru atugeraho avuga ko komisiyo y’abasifuzi ishobora kongera gusuzuma uko uyu mukino wasifuwe nkuko yabigenje ku mukino wa Kiyovu SC.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_campaign=week45#/app/offer/top

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru