Connect with us

Imyidagaduro

Miss Jolly yatangaje benshi agura akayabo ‘Jersey’ ya PSG yihariye

Ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki ya 1 Ugushyingo 2025, Nyampinga w’U Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly yari umwe mu bitabiriye ibirori bya The Silver Gala, Byabereye muri BK Arena I Remera.

Muri ibyo birori byari byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byo ku Isi, Muri ibyo birori hakozwe byinshi bitandukanye harimo no kugurisha umwambaro wa Paris Saint Germain yo mu bufaransa. Uwo mwambaro icyo wari wihariyeho ni uko wasinyweho n’abakinnyi ba Paris Saint Germain.

INDI NKURU WASOMA: Umwuka ukomeje kuba muri Spurs nyuma yuko abakinnyi bayo bannyeze umutoza Thomas Frank!

Uwo mwambaro abantu benshi bifuzaga kuwutwara ariko uwari kuwutsindira byasabaga ko yaba yatanze amafaranga ari hejuru kurusha abandi kubera abantu bari bakomeje kwerekana ko bawushaka.

Abenshi bagiye batanga amadolari y’Amerika 700$ arengaho gato miliyoni 1 y’Amanyarwanda, Miss Mutesi Jolly yatunguye benshi we atanga amadorali y’Amerika 1000$, Hafi miliyoni 1 n’Igice y’Amafaranga y’U Rwanda.

Jersey ya Paris Saint Germain yaguzwe na Miss Mutesi Jolly.

Bimwe wa menya kuri The Silver Gala:

Silver Gala n’Ibirori by’Imyidagaduro byiganjemo kwerekana impano zitandukanye harimo kubyina, Imideli,n’Ibindi bitandukanye, Intego yibyo birori harimo kwerekana impano z’abanyafurika by’Umwihariko abanyarwanda n’abandi Bo ku Isi.

Umunyarwandakazi Sherrie Silver niwe utegura ibyo birori, Sherrie Silver ni umwe mu banyarwanda bake b’ibirangirire ku Isi, Kuko uyu mukobwa yamenyekanye cyane mu mbyino zitandukanye zizwi nka ‘Traditional Dance’ hano mu Rwanda, Ariko kubyina kwe bifite umwihariko kuko ashobora nawe kuvumbura imbyino ze ibi bikaba aribyo bituma benshi ku Isi bamumenya nka ‘Choreographer’.

Sherrie Silver ubwo yari muri Stade ya Arsenal mu gihugu cy’Ubwongereza.

Sherrie Silver akunze guhura n’abantu bakomeje ku Isi kubera ibikorwa bye, Aho yari yahuye na Papa Francis uheruka gupfa mu kwezi kwa 4 uyu mwaka wa 2025.

Sherrie Silver ubwo yari kumwe na Perezida w’ U Rwanda Paul Kagame n’Umugore we Jeannette Kagame, Nabo bakunze kwereka Sherrie ko bashyigikiye ibikorwa bye.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_campaign=week44#/app/offer/top

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imyidagaduro