Connect with us

Amakuru

INSIDER – Twamenye ushobora kuba umunyamabanga wa FERWAFA

Amakuru yizewe agera kuri The DRUM aremeza ko Bonnie Mugabe, usanzwe ari Umukozi Ushinzwe Umutekano ku bibuga mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ari mu nzira zigaruka mu Rwanda aho biteganyijwe ko azahabwa inshingano z’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa.

Nyuma yo gutorwa kwa Komite Nyobozi nshya ya c iyobowe na Shema Ngoga Fabrice, hakomeje kwibazwa ku muntu uzasimbura Mugisha Richard, uri gukora izi nshingano by’agateganyo.

Amakuru ava mu bantu b’imbere muri Ferwafa avuga ko Shema na bagenzi be bamaze kwemeranya n’ubuyobozi bwa FIFA ku izina rya Mugabe nk’umuntu ubifitiye ubunararibonye n’ubunyamwuga buhagije.

Umwe mu banyamuryango ba Ferwafa utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Umuseke ati:

“Kugaruka kwa Bonnie si ibitangaza, kuko ni umwe mu bantu basize izina rikomeye mu mitegurire y’amarushanwa no kubahiriza gahunda z’imikino. Ubuyobozi bushya burifuza umuntu usanzwe azi neza imikorere ya Ferwafa kandi ushobora guhita atangira akazi atagombye igihe cyo kwigishwa.”

INDI NKURU WASOMA :  Hatangajwe urutonde rw’ingimbi zigomba guhagarira u Rwanda muri CECAFA

Amakuru avuga ko Mugabe azasoza inshingano afite muri FIFA nyuma y’Igikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 17 kiri kubera muri Maroc, mbere yo kugaruka mu Rwanda mu Ukuboza 2025.

Bimwe mu byumvikanyweho hagati ye na Ferwafa birimo ko azajya yemererwa kujya kuzuza inshingano ze muri FIFA igihe bizaba bikenewe, kugira ngo adatakaze amahirwe y’akazi mpuzamahanga.

Biravugwa ko umushahara we uzagera hafi ku $7,000 (asaga miliyoni 10 Frw) ku kwezi, ibintu benshi bavuga ko bishobora kuba ari intambwe nshya mu gukangurira abahanga mu mikino kugaruka gukorera mu gihugu.

Bonnie Mugabe si izina rishya muri Ferwafa. Kuva mu 2018 kugeza mu 2020, yari ashinzwe amarushanwa, aho yagaragaje ubunyamwuga mu kubahiriza ingengabihe y’imikino no kunoza imitegurire y’amarushanwa y’imbere mu gihugu.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru