Connect with us

Amakuru

Hatangajwe urutonde rw’ingimbi zigomba guhagarira u Rwanda muri CECAFA

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17, Sosthene Lumumba, yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 23 bazahagararira u Rwanda mu mikino y’akarere ya CECAFA izabera muri Ethiopia mu byumweru bibiri biri imbere.

Urutonde rw’abahamagawe harimo Irakaza Don Divin, Habimana Jacques, Niyonzima Muhudi, Shyaka Khalifa, Bahati Pacifique, Mugisha Huzayifa, Niyonza Zaidi n’abandi benshi bavuye mu makipe atandukanye arimo FC Bayern Academy, APR FC Junior, Gasogi United Junior, na Club Soccer LaSalle.

Graphic image displaying the Rwanda U17 provisional squad for CECAFA Africa Cup of Nations qualifiers with sections for goalkeepers, defenders, midfielders, and forwards listing player names such as Irakaraza Don Divin from FC Bayern Academy, Niyonzima Khmudi from FC Bayern Academy, Munyengabe Bunamatsiko from FC Bayern Academy, and others with their respective academy affiliations like VASP United Junior, LUMF Foundation, MOE FC Junior, Club Lesotho Republic, Tony Academy, and Club RWD Molenbeek. The design features a yellow and green color scheme with team branding at the top.

Sosethe ahamagaye izi ngimbi nyuma yuko ku munsi wejo aribwo Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yisanze mu Itsinda A ry’imikino ya CECAFA izatanga amakipe azahagararira akarere mu Gikombe cya Afurika (CAF U17 AFCON CECAFA Region Qualifiers), izabera muri Ethiopia kuva tariki ya 15 Ugushyingo kugeza tariki 2 Ukuboza 2025.

INDI NKURU WASOMA : CAF yemeje ikoreshwa rya VAR mu mikino yayo !

Muri iri tsinda bari kumwe na Ethiopia, Kenya, Somalia na Sudani y’Epfo. Iyi tombora yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 31 Ugushyingo 2025, ibera muri studio za Televiziyo y’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Uganda (FUFA).

Buri tsinda rigizwe n’amakipe atanu, aho Ethiopia izakira irushanwa ndetse na Uganda ibitse igikombe giheruka ari yo yagombaga kuyobora amatsinda muri tombola. Itsinda B ryo rigizwe na Uganda, Tanzania, Djibouti, Sudani n’u Burundi. Amakipe abiri azaba aya mbere muri buri tsinda ni yo azagera muri 1/2 cy’iri rushanwa.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru