Connect with us

Amakuru

CAF yemeje ikoreshwa rya VAR mu mikino yayo !

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika (CAF) yatangaje ko mu mikino ya kamarampaka yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 hazakoreshwa ikoranabuhanga ryunganira abasifuzi, rizwi nka VAR (Video Assistant Referee).

Ni ubwa mbere iri koranabuhanga rikoreshwa mu mikino ya kamarampaka y’Afurika yose izabera mu gihugu kimwe.

Biteganyijwe ko iyi mikino izaba ku itariki ya 13 Ugushyingo 2025, yose igakinirwa muri Maroc, igihugu kimaze kumenyerwa nk’icya mbere mu kwakira ibikorwa bikomeye bya siporo kuri uyu mugabane.

Iyi mikino izitabirwa n’amakipe ane azaba ahataniye itike, harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) izahura na Cameroun, umukino uzabera kuri Stade El Barid.

Uzasifurwa n’umusifuzi ukomoka muri Sudani, Ismail Mahmood Ali Mahmood, uzaba afashijwe n’itsinda ry’abasifuzi n’abatekinisiye bazaba bakurikirana amashusho y’ibibera mu kibuga bifashishije VAR.

INDI NKURU WASOMA : Rwasamanzi Yves yahigiye kongera kubabaza Rayon Sports 

Undi mukino uzahuza Nigeria na Gabona, ukazabera kuri Complexe Sportif Héritier Moulay El Hassan Stadium,  mu Mujyi wa Rabat.

CAF ivuga ko ibikorwa byose by’amashusho bizaba bihurizwa hamwe kugira ngo hirindwe amakosa y’abasifuzi ashobora kugira ingaruka ku musaruro w’imikino ikomeye nk’iyi.

Amakipe azatsinda iyo mikino yombi azahurira ku mukino wa nyuma nawo uzabera muri Maroc. Ikipe izatsinda izahita ibona itike yo guhura n’iyaba iya mbere muri Osiyaniya, aho izatsinda muri uwo mukino azerekeza mu Gikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kanada na Mexique.

Abasesenguzi mu mupira w’amaguru bavuga ko iyi ari intambwe ikomeye kuri CAF mu kugaragaza ubushake bwo guteza imbere ubunyangamugayo mu mikino.

Umutoza wa RDC, Sébastien Desabre, aherutse gutangaza ko “gukoresha VAR bizaha amahirwe angana amakipe yose, kuko buri cyemezo kizafatirwa ku bimenyetso bifatika.”

Ku rundi ruhande, hari abavuga ko hakenewe no kwita ku myiteguro y’abasifuzi n’ubushobozi bw’amakipe muri rusange kugira ngo iri koranabuhanga ritazaba intandaro y’amakosa mashya.

N’ubwo bimeze bityo, CAF irahamya ko imyiteguro yose irimo kugenda neza, kandi ko imikino ya kamarampaka yo mu Ugushyingo izaba ari urubuga rwo kwerekana ko Afurika ishobora gukoresha ikoranabuhanga rya VAR neza nk’uko bigenda ku yindi migabane.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru