Connect with us

Amakuru

Liverpool yafashe umwanzuro ku hazaza h’umutoza Arne Slot

Nyuma yo gutsindwa na Crystal Palace ibitego 3-0 mu mikino ya Carabao Cup yabaga mu ijoro ryo ku wa Gatatu , ubuyobozi bwa Liverpool bwafashe umwanzuro ku hazaza h’umutoza Arne Slot.

Uyu mukino, wabereye ku kibuga cya Selhurst Park kiri mu mujyi wa Londres, waranzwe n’impinduka nyinshi mu ikipe ya Liverpool isanzwe ibanzamo.

Abakinnyi b’abato nka Freddie Woodman na Kieran Morrison bahawe amahirwe yabo ya mbere mu ikipe nkuru, ariko ntibyabahiriye, kuko ikipe yabo yatsinzwe bwa gatatu muri uyu mwaka na Crystal Palace — nyuma yo kubatsinda muri Community Shield no muri Premier League.

Palace yatsinze ibitego bibiri mu gice cya mbere ibifashijwemo na Ismaila Sarr, mbere y’uko Yeremy Pino ashyiramo igitego cya gatatu mu minota ya nyuma, mu gihe umusore Amara Nallo yoherezwaga hanze nyuma yo kwerekwa ikarita itukura .

Iyi ntsinzi yashyize Liverpool mu bihe bikomeye, kuko ari ubwa gatandatu itsinzwe mu mikino irindwi iheruka, uretse intsinzi imwe y’ibitego 5-1 yagize kuri Eintracht Frankfurt muri Champions League. Kugeza ubu, Liverpool iri inyuma ya Arsenal ku rutonde rwa Premier League, kandi ubu yamaze kuvamo mu gikombe cya Carabao.

Nyuma y’ibi bihe bitoroshye, hari abatangiye kwibaza ku bushobozi bwa Arne Slot, nubwo uyu mutoza w’Umuholandi yari yaragaragaje ubuhanga mu mwaka we wa mbere ubwo yatwaraga igikombe cya shampiyona.

INDI NKURU WASOMA : Mamadou Sy na Dauda Yussif ba APR FC baciye bugufi ! 

Ariko nk’uko umunyamakuru Fabrizio Romano yabitangaje kuri shene ya YouTube ye, ubuyobozi bwa Liverpool buracyamwizeye byimazeyo.

Yagize ati:“Mu rwego rw’ubuyobozi, ba nyiri ikipe n’abashinzwe imiyoborere bose baracyizera Arne Slot ku kigero cya 100%. Bemeza ko ari we mutoza ukwiye gufasha ikipe gusohoka muri ibi bihe bigoye.”

Romano yakomeje avuga ko nubwo Liverpool yatangiye nabi uyu mwaka, ubuyobozi bubona ko ari ibisanzwe mu gihe cyo guhindura ikipe no kwinjizamo abakinnyi bashya. Ngo hari ubufatanye bwiza hagati y’ubuyobozi n’umutoza, kandi bose bizeye ko ibintu bizasubira mu buryo.

Liverpool igiye kwakira Aston Villa kuri Anfield mu mpera z’iki cyumweru, mbere yo guhura na Real Madrid muri Champions League, hanyuma ijye gusura Manchester City iminsi itanu nyuma yaho.

Abasesenguzi bavuga ko niba Slot adashobora kubona intsinzi mu mikino itatu iri imbere, umuvuduko w’igitutu ushobora kwiyongera, nubwo ubu ubuyobozi bwamuhaye icyizere gikomeye.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru