Connect with us

Amakuru

RPL: Abasifuye umukino wa Bugesera FC na AS Muhanga nabo bahanwe

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse by’agateganyo abasifuzi babiri bo mu Cyiciro cya Mbere kubera amakosa akomeye bakoze ku mukino w’Umunsi wa Gatanu wa Rwanda Premier League wahuje Bugesera FC na AS Muhanga, umukino warangiye Bugesera itsinzwe igitego 1-0.

Umusifuzi wo hagati Kwizera Olivier yahagaritswe ibyumweru bitanu, naho uwo ku ruhande Mbonigena Seraphin ahagarikwa ibyumweru bine.

Ibi byemezo byafashwe na Komisiyo Ishinzwe Imisifurire muri FERWAFA nyuma yo gusuzuma raporo y’umukino wabereye kuri Stade ya Bugesera ku wa Gatandatu ushize.

INDI NKURU WASOMA ; AMAFOTO- Saudi Arabia igiye kubaka sitade yo mu bicu 

Kwizera Olivier ashinjwa amakosa abiri akomeye. Irya mbere ryabaye ku munota wa 20 ubwo umunyezamu wa AS Muhanga, Hategekimana Bonheur, yafashe umupira n’amaboko hanze y’urubuga rwe .

Amategeko y’umupira w’amaguru asobanura neza ko iryo ari ikosa rihanishwa “coup franc direct” ndetse n’ikarita itukura, ariko umusifuzi ntiyigeze agira icyo abifataho umwanzuro ahubwo arasanza umukino urakomeza.

Irya kabiri ryabaye ku munota wa 45+1, ubwo umupira wakoze ku musifuzi hagati mu kibuga uvamo igitego cya AS Muhanga. Iri kosa na ryo ntiyarisifuye, nyamara amategeko ateganya ko umukino uhagarikwa iyo umupira ukoze ku musifuzi bigahindura uko umukino wari ugiye kugenda.

Mbonigena Seraphin, wari ushinzwe kurwanya amakosa yo ku ruhande, yahagaritswe kubera kutagaragaza ubufatanye mu kumenya ko umunyezamu yafatiye umupira hanze y’urubuga rwe.

Iyi komisiyo yavuze ko kuba atabibonye ari uburangare bukomeye butari bukwiye ku rwego rwa Shampiyona y’Igihugu.

Aba basifuzi biyongereye kuri bagenzi babo Ishimwe Claude (Cucuri) wahagaritswe ibyumweru bibiri, Mugabo Eric na Habumugisha Emmanuel bahagaritswe ukwezi kumwe, bose bazira amakosa bakoze mu mikino iheruka.

Mu itangazo FERWAFA yashyize ahagaragara, yavuze ko iri “gukomeza kuvugurura amategeko y’imisifurire yashyizweho mu 2019 kugira ngo ajyane n’igihe” ndetse ko izakomeza gushyira imbere ubunyangamugayo, amahugurwa y’abasifuzi, n’ubushobozi bwo gukoresha amategeko mu buryo bunoze.

Uyu mukino wavuzweho cyane wasize Bugesera FC itakaje amanota atatu imbere y’abafana bayo, mu gihe AS Muhanga yakomeje kwitwara neza nyuma yo kugaruka mu Cyiciro cya Mbere muri uyu mwaka w’imikino.

Ferwafa yatangaje ko abasifuzi basics umukino wa Bugesera barimo Kwizera Olivier na Seraphin Mbonigaba bahagaritswe kubera amakosa bakoze muri uwo mukino.

Umukino wa Rayon Sports na Amagaju Fc basanze ibyemezo byafashwe muri uwo mukino byari bikwiye.

Umukino wa APR Fc na Kiyovu Sports nawo batangaje ko ibyemezo byatangajwe byari bikwiye.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru