Nyuma y’iminsi mike abakunzi ba ruhago nyarwanda batunguwe no kubona abakinnyi bose ba APR FC biyogoshesheje, birangiye impamvu nyayo ishyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’iyi kipe.
Chairman wa APR FC, Brigadier General Deo Rusanganwa, yatangaje ko nk’ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC igomba kubahiriza amahame n’indangagaciro za gisirikare, harimo n’isuku n’imyitwarire ikwiye umusirikare.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Abakinnyi ba APR FC bari basanzwe bafite imisatsi yihariye, bogoshe
Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cya Tele 10, Brig Gen Rusanganwa yavuze ko mu gisirikare batemera umusatsi mwinshi, uwakaraze cyangwa uwakozweho bizwi nka ‘dreadlocks’, kuko bidahuye n’imyitwarire y’umusirikare w’ukuri.
Aho yagize ati: “APR FC ni ikipe ya gisirikare. Ntabwo nabasha kuyobora abantu bafite umusatsi washokonkoye cyangwa wakarazwe. Mu gisirikare ntitubyemera. Tugomba kugendera mu ndangagaciro za gisirikare, harimo isuku n’ubunyangamugayo.” Nkuko yabibwiye bagenzi bacu bo kuri Radio &Tv10.
Yakomeje yungamo ati: “Nanjye ubwanjye ndi umusirikare, ntabwo nabana n’abakinnyi bafite imisatsi ntazi aho yavuye. Ibyo nabibabwiye kera, mbere y’uko shampiyona itangira. Abatabyumvaga twabiganiriyeho, maze bemera kwiyogoshesha.”
INDI NKURU WASOMA : Aaron Ramsey yashyiriyeho akayabo uwabona imbwa ye yabuze
Umunyarwanda wenyine wari ugifite dreadlocks, Niyigena Clément, ngo ni we wabanje kugaragaza kutabyumva, ariko nyuma y’ibiganiro na Chairman yemera kubikuraho.
Brig Gen Rusanganwa yagize ati: “Clément twabiganiriyeho, ntiyabyumva vuba, ariko namubwiye nti ‘urusha APR iki?’ Nta kundi, yagombaga kubyemera, kandi yabyemeye neza.”
Ubuyobozi bwa APR FC bwavuze kandi ko iyo myitwarire mishya izajya inagenderwaho mu gihe cyo kugura abakinnyi bashya. Abakinnyi batemera kugendera kuri ayo mahame, ngo bazajya bahita basezererwa mbere yo gusinyishwa.
Brig Gen Rusanganwa yongeyeho ko n’iyo abantu bavuga ko ‘dreadlocks’ cyangwa imisatsi miremire ari isura y’ubwisanzure, mu buryo bwa gisirikare byaba ari nko kurenga ku mategeko agenga ikinyabupfura.
Kugeza ubu, abakinnyi bose ba APR FC bamaze kwiyogoshesha barimo Hakim Kiwanuka, William Togui Mel, Memel Raouf Dao, Niyigena Clément, Ishimwe Pierre, Byiringiro Gilbert n’abandi.
Iyi ngingo ikomeje guteza impaka mu bafana n’abakunzi ba ruhago nyarwanda, aho bamwe bakabibona nk’uburyo bwiza bwo kubungabunga isura ya gisirikare, abandi bakavuga ko isura y’umukinnyi itagakwiye kuba intandaro yo kumwima amahirwe cyangwa ngo ibe nk’uyu musirikare bijyanye nuko badakora akazi kamwe.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_