Connect with us

Amakuru

Rutahizamu wa APR FC akomeje gukubitika !

Rutahizamu ukomoka muri Mauritania ukinira APR FC, Mamadou Sy, akomeje kugorwa n’ibihe bitoroshye nyuma yo guhagarikwa n’ubuyobozi bw’ikipe kubera imyitwarire mibi.

Amakuru The DRUM twamenye nuko uyu mukinnyi yisanze mu myitozo y’ikipe y’Intare FC , mu gihe yari yagenwe kujya gukorera imyitozo mu bato ba APR FC batarengeje imyaka 17.

Ibi byabaye nyuma y’uko ku wa 10 Ukwakira 2025, ubuyobozi bwa APR FC bwasohoye itangazo buhagarika Mamadou Sy na Seidu Dauda Yussif, bombi bashinjwa kutubahiriza amabwiriza y’umutoza n’ubuyobozi ubwo bari mu Misiri bitegura gukina umukino wa CAF Champions League bahuragamo na Pyramids FC.

Ibi byabaviriyemo kudakina umukino wo kwishyura, bituma ikipe y’ingabo isezerezwa isize agahinda abafana bayo ku giteranyo k’ibitego bitanu ku busa.

INDI NKURU WASOMA : VAR i Nyarugenge ,amakipe mashya yo muri Sudan ; Shema Fabrice yononosoye byose wibazaho

Nyuma yo gusubira mu ikipe y’igihugu ya Mauritania, Mamadou Sy yagarutse mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize nkuko ikinyamakuru Isimbi kibivuga  .

Umutoza mukuru wa APR FC, Taleb Mohamed, yari yatangaje ko uyu mukinnyi azemererwa kugaruka mu ikipe nkuru nyuma yo kurangiza igihano cye, ariko mu buryo bwo kumufasha gusubira ku murongo, yoherejwe kubanza gukorera imyitozo mu bato.

Mu gitondo cyo ku wa mbere, Mamadou Sy yari ategerejwe ku kibuga cya Tapis Rouge i Nyamirambo, aho batozwa na Ngabo Albert.

Mu buryo wageraranya no kuyoba ; aho kuhagera, uyu rutahizamu yahisemo kwerekeza ku kibuga cya IPRC Kicukiro, aho yitoreje hamwe na Intare FC – ikipe yo mu cyiciro cya kabiri ishamikiye kuri ngabo z’igihugu, yibwira ko ari yo yoherejwemo.

Ubwo yari amaze gusobanurirwa ko atari yo myitozo yagenewe, yahise asubira i Nyamirambo, aho yakoranye n’abato b’APR FC nk’uko byari biteganyijwe.

Abari hafi y’ikipe bavuga ko uyu mukinnyi yagaragaje ubushake bwo kwisubiraho, n’ubwo agaragaza ko akiri mu rungabangabo nyuma y’ibihe bitoroshye anyuzemo.

Ku rundi ruhande, mugenzi we Seidu Dauda, ukomoka muri Ghana, we aracyari iwabo aho arimo gukorera imyitozo yihariye, ategereje ko ibihano bye birangira kugira ngo agaruke mu Rwanda.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru