Connect with us

Amakuru

Nyir’Uruganda rutanga ibihembo by’Umukinnyi w’Umikino yatawe muri yombi

Nyir’Uruganda rwa ‘Roots Investment Group’, Rukora inzoga yitwa ‘Be One Gin’, Habamugisha Jean Paul yatawe muri yombi nk’uko umuvugizi wa RIB yabyemeje ko afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusororo.

Dr Murangira Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Ubwo yaganiraga na IGIHE yemeje aya makuru, Avuga ati “Ni byo koko Habumugisha Jean Paul,Nyir’Uruganda rukora ikinyobwa gisembuye kizwi nka ‘Be One Gin’, Arafunze dosiye yoherejwe mu bushinjacyaha, Aracyekwaho icyaha cyo gukora ibinyobwa bishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.”

Ifungwa rya nyir’Uruganda rwa ‘Be One Gin’, Bishobora no gutuma ibihembo Byatangwaga nurwo ruganda, Muri Rwanda Premier League, Bigomba kujya bitangwa n’abandi kuko hari n’amakuru avuga ko urwo ruganda naho rwari rusanzwe rukorera naho bamaze gushyiraho ingufuri.

INDI NKURU WASOMA: Abakinnyi 3 b’abanyarwanda bageze mu matsinda y’Imikino ya CAF abandi 2 bari ku muryango

Tariki ya 21 Nzeri 2025, Nibwo Ubuyobozi butegura Shampiyona y’Ikiciro cya mbere mu m’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Rwanda Premier batangaje abafatanyabikorwa barimo na ‘Be One Gin’ ko bazaza bahemba Umukinnyi witwaye neza ku mukino uzwi nka ‘Man of the Match’, Kandi bavuzeko bazaza bahemba Umukinnyi w’Ukwezi muri Shampiyona y’U Rwanda hamwe n’Umutoza w’Ukwezi n’Umunyezamu w’Ukwezi.

Kuva ku munsi wa 3 wa Shampiyona y’U Rwanda uyu mwaka wa 2025-2026, Ibyo bihembo nibwo byatangiye gutangwa aho Umukinnyi w’Ukwezi ‘Be One Gin’ yamuhaga amafaranga ibihumbi ijana by’U Rwanda (100,000 Frw).

Umukinnyi w’Ukwezi yahabwaga Amafaranga ibihumbi magana ane y’U Rwanda (400,000 Frw), Mu gihe Umutoza w’Ukwezi yahabwaga ibihumbi ibihumbi magana atatu y’U Rwanda (300,000 Frw), Umunyezamu w’Ukwezi we yahabwaga ibihumbi magana abiri y’U Rwanda (200,000 Frw).

N’Ubwo Hamumugisha Jean Paul, Atarahamwa n’Icyaha agikwaho, Birashoboka ko n’ibyo bihembo bajyaga banana muri Shampiyona y’U nabyo bihita bihagarara kuko harimo kwamamaza Kandi abamamazwa haribyo bacyekwaho n’Inzego z’Igihugu zibishinzwe.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_campaign=week44#/app/offer/top

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru