Abakinnyi 3 b’Abanyarwanda bakina ku mugabane w’Afurika bamaze kubona itike yo gukina imikino y’Amatsinda mu mikino ya CAF Confederation Cup.
Mugisha Bonheur wa Al Masry yo mu gihugu cya Misiri, Uyu musore yari mu kibuga ubwo ikipe ye ya Al Masry yabonaga itsinzi y’ibitego 2 kuri 1, Batsinda Al-Ittihad yo mu gihugu cya Libya.
Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa, Mu mukino wari wabereye mu gihugu cya Libya, Mugisha Bonheur na byagenzi be bari bakiriye iyo kipe baza no kwitwara neza babona itike yo gukina imikino y’amatsinda.
Iyi kipe ya Mugisha Bonheur yahise ishyirwa muri Pot ya 2 izagenderwaho batombora amakipe bazahurira mu mikino y’Amatsinda ya CAF Confederation Cup.
Al Masry iri kumwe na Stellenbosch Fc yo muri Afurika y’Epfo na Djoliba yo muri Mali na As Maniema yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
INDI NKURU WASOMA: Police Fc ikomeje kwandika amateka muri Shampiyona y’U Rwanda
Undi mukinnyi w’Umunyarwanda ikipe ye yabonye itike yo gukina imikino y’Amatsinda ya CAF Confederation Cup ni Myugariro Buregeya Prince ukina muri Nairobi United.
Iyi kipe ya Nairobi United ikomeje gutungura abantu benshi muri Kenya no ku mugabane w’Afurika nyuma yo kuzamuka mu kiciro cya mbere uyu mwaka w’Imikino ku nshuro yabo ya mbere bari bakinnye imikino ya CAF Confederation Cup bahise babona itike yo gukina imikino y’Amatsinda nyuma yo gusezerera ES Sahel yo muri Tunisia.
Mu mukino ubanza wabereye muri Kenya, Iyi kipe ya Nairobi United yitwaye neza itsinda ibitego 2-0 ES Sahel, Umukino wo kwishyura ES Sahel nayo yaje gutsinda ibitego 2-0, Batera ama Penaliti yo guca urubanza.
Nairobi United yaje gutsinda Penaliti 7 kuri 6, Bandika amateka yo kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup ku nshuro yabo ya mbere.
Myugariro Buregeya Prince ntabwo yari yabanje mu kibuga ariko yari mu bakinnyi bari bari ku ntebe y’abasimbura.
Iyi kipe ya Buregeya Prince yisanze muri Pot ya 4 mu makipe adafite inota na rimwe muri iyi mikino ya CAF Confederation Cup (Urebye ni Pot igizwe n’Amakipe adafite ibigwi).
Harimo: Azam Fc, Zesco United, San Pedro, Singida Black Stars, Olympique De Safi, Nairobi United yitwaye.
Undi mukinnyi Ikipe ye yabonye itike yo gukina imikino y’Amatsinda ya CAF Confederation Cup ni Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo ikinamo Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’U Rwanda Amavubi Ntwari Fiacre.
Kaizer Chief yabigezeho nyuma yo gusezerera AS Simba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Yayitsinze ibitego 3-1, Mu mukino wabereye muri Afurika y’Epfo mu gihe umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 0-0.
Iyi kipe itozwa n’Umutoza w’agateganyo Kaze Cedric ukomoka mu gihugu cy’U Burundi ntabwo yari yashyize Ntwari Fiacre mu bakinnyi ari bukoreshe muri uwo mukino kuko atari no mu bakinnyi b’abasimbura.
Kaizer Chiefs yo iri muri Pot ya 3 yo na Otoho d’Oyo zonyine, Mu gihe Pot ya 1 Irimo amakipe nka Zamalek SC, Wydad AC, CR Belouizdad, USM Alger.
Tombola y’Uko Ayo makipe azashyirwa mu matsinda atandukanye, Izaba tariki ya 3 Ugushyingo 2025, Mu mujyi wa Johannesburg muri Studio ya Super Sports Tv.
Djihad Bizimana na Manzi Thierry:
Abandi bakinnyi bigishoboka ko nabo bakwandika amateka yo gukina imikino y’Amatsinda ya CAF Champions League ni Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Bizimana Djihad, na Myugariro Manzi Thierry.
Aba bakinnyi bombi bakina mu Ikipe ya Al Ahly Tripoli yo muri Libya, Mu mukino ubanza banganyije na RS Berkane yo muri Morocco igitego 1 kuri 1.
Aba bakinnyi bombi bari babanje mu kibuga, muri uwo mukino bari bakiriyemo RS Berkane yo muri Morocco, Umukino wo kwishyura biteganyijwe ko uzaba tariki ya 1 Ugushyingo 2025 muri Morocco.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_campaign=week44#/app/offer/top
Must See
-
Amakuru
/ 9 hours agoNyir’Uruganda rutanga ibihembo by’Umukinnyi w’Umikino yatawe muri yombi
Nyir’Uruganda rwa ‘Roots Investment Group’, Rukora inzoga yitwa ‘Be One Gin’, Habamugisha Jean Paul...
-
Imikino
/ 10 hours agoAbasifuzi 571 bo muri Turkey basanzwe babetinga ku mukino basifura
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Turukiya (TFF) ryatangaje ko rigiye gutangiza iperereza n’ibihano bikomeye nyuma...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 1 day agoMessi yavuze impamvu yongeye amasezerano muri Inter Miami
Umunyabigwi mu mateka y’Umupira w’Amaguru ku Isi, Lionel Messi ukomoka mu gihugu cya Argentina...
-
Imikino
/ 1 day agoAbakinnyi 3 b’abanyarwanda bageze mu matsinda y’Imikino ya CAF abandi 2 bari ku muryango
Abakinnyi 3 b’Abanyarwanda bakina ku mugabane w’Afurika bamaze kubona itike yo gukina imikino y’Amatsinda...
-
Imikino
/ 1 day agoPolice Fc ikomeje kwandika amateka muri Shampiyona y’U Rwanda
ikipe ya Police Fc, Ikomeje kwitwara neza muri Shampiyona y’Umupira w’Amaguru Rwanda Premier League....
Inkuru zarebwe cyane
- 🚨LIVE REPORTING – Umubiligi Remco Evenepoel niwe wegukanye agace ka ITT – UCI Road World Championshipship 2025 (21,238)
- Dore ama miliyoni amakipe azaza mu 8 ya mbere bazahebwa muri Shampiyona y’u Rwanda (16,982)
- Gen.Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports kurwana ku izina ry’igihugu -AMAFOTO (16,574)
- Munyakazi Sadate yashyiriyeho Rayon Sports agahimbazamusyi kadasanzwe (15,896)
- Abakinnyi 3 b’abanyarwanda bageze mu matsinda y’Imikino ya CAF abandi 2 bari ku muryango (15,420)

