Umushinga wa Rayon Sports wo kwandika abanyamuryango mu buryo bw’ikoranabuhanga uzwi nka *Gikundiro 702# uri mu bibazo bikomeye nyuma y’uko hagaragaye umwenda ugera kuri Miliyoni 80 Frw, bikibazwa aho ayo mafaranga azaturuka ngo yishyurwe.
Uyu mushinga watangijwe ku mugaragaro ku wa 25 Kanama 2025, ugamije gufasha abakunzi ba Rayon Sports kwiyandikisha binyuze muri telefoni zabo zigendanwa, aho buri wese yishyuraga 30,000 Frw akagura umugabane we aciye ku “kanyenyeri” k’iyi’kipe .
Ku ikubitiro, byari byitezwe ko iyi gahunda izafasha ikipe kwiyubaka no kugira uburyo buhoraho bwo kubona amikoro.
Ariko nyuma y’ukwezi kumwe gusa, ibintu byatangiye kuzamba. Amakuru agera kuri The Drum yemeza ko nubwo haguzwemo imigabane ifite agaciro kari hagati ya Miliyoni 59 na 60 Frw, ubu hasigaye umwenda munini w’amafaranga asaga Miliyoni 80 Frw, harimo Miliyoni 45 Frw zo kugura urubuga rw’iyi sisitemu ndetse na Miliyoni 35 Frw z’ibirarane by’imishahara, ubukode bw’ibiro byo muri Telecom House ndetse n’ibindi bikorwa bijyanye n’uyu mushinga.
Byaje kumenyekana ko hari kutumvikana gukomeye hagati ya Twagirayezu Thaddée, Perezida wa Rayon Sports FC, n’Inama y’Ubutegetsi yari ishinzwe kuyobora uyu mushinga. Ayo makimbirane yagize ingaruka ku ishyirwa mu bikorwa ryawo, kuko hari abavuga ko konti y’amafaranga yinjijwemo yavanwe muri banki ya I&M ku buryo board itakiyifiteho uburenganzira.
INDI NKURU WASOMA :FERWAFA igiye guha rugali RIB mu ruhago nyarwanda
Biravugwa kandi ko isosiyete yagurishije aka kanyenyeri ifitanye isano ya hafi n’umwe mu bagize board ya Rayon Sports, bigahita byibazwaho uburyo bwakozweho isesengura n’ubunyangamugayo. Abakurikiranira hafi ibya siporo bavuga ko ibi bishobora kuvamo ikibazo gikomeye cy’ubunyamwuga mu micungire y’ikipe.
Uretse ibyo, hari n’amakuru atarashimangirwa neza avuga ko Perezida Twagirayezu ashaka ko uyu mushinga usubira mu maboko y’Umuryango wa Rayon Sports aho kuwushyira muri kompanyi yigenga, Rayon Sports Company Ltd, ifite ibirango n’amategeko bitandukanye n’aya Rayon Sports FC .
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboard