Connect with us

Amakuru

Twinjirane muri Gymnasium’ iri kubakwa i Huye

Urubyiruko rwo mu ntara y’Amajyepfo ruri mu byishimo bidasanzwe nyuma yuko Minisiteri ya Siporo ku bufatanye n’Akarere ka Huye ibatekerejeho ikaba iri kubakira ‘Gymnasium’ n’Ikibuga cy’Umupira w’Amaguru biri kubakwa mu Kagali Mutunda, Umurenge wa Mbazi, Akarere ka Huye; Dore iby’ibanze ukwiye kumenya kuri iki gikorwa remezo kidasanzwe .

Izi nyubako ziri kubakwa ku buso burengaho hegetari biteganyijwe ko zizajya ziberamo imikino y’amaboko irimo Basketball, Volleyball n’Indi igiye itandukanye yabera mu Nzu ,ubwo aha twavugamo nka handball ,sitting volleyball n’imikino njyarugamba.

Ubwo umunyamakuru wa The Drum yasuraga ibikorwa byo Kubakatsi iyo nyubako yamenye amakuru ko nta gihindutse iyi ‘Gymnasium’ n’Ikibuga cy’Umupira w’Amaguru bigomba kuba byarangiye bitarenze mu mpera z’Ugushyingo muri uyu mwaka  .

INDI NKURU WASOMA : UCL _ Abarimo Lamine Yamal banditse amateka adasanzwe!

Iruhande rw‘iyi Gymnasium’ kandi hari kubakwa ikibuga cy’umupira w’amaguru giherereye ku kigo cy’amashuri cya Es .Mutunda gisanzwe kinafite ikipe y’abagore ikina mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda.

Binemezwa ko nyuma yuko imirimo nyirizina yo kubaka ikibuga igihe izaba ishyizweho akadomo ngo hazita hashyirwamo ‘etapis’ izaba yavanwe kuri sitade mpuzamahanga ya Huye nayo iri mu mirimo yo kuvugururwa ;ibi byanatumye amakipe abarizwa muri aka karere yari asanzwe ahakirira imikino ;[Mukura VS na Amagaju FC] ategekwa kujya kwakirira imikino yayo kuri sitade Kamena .

Iki kibuga nacyo  byemezwa ko ibijyanye no kucyubaka bizaba byarangiye nibura bitarenze mu mpera z’uyu mwaka  .

Nyuma ya ‘Gymnasium’ ya Ruhango ; iyi iri kubakwa I Huye igiye kuza yiyongera ku yindi iherereye mu karere ka Gisagara ikinirwaho imikino ya Volleyball, Basketball, Sitball na Sitting Volleyball yakira abantu barenga 1200.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bukaba bwemeza ko iyi nzu, yuzuye itwaye miliyoni 922 z’amafaranga y’u Rwanda(922 000 000 Frw).

  KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboard

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru