Mu gihe intambara ikomeje kuyogoza Sudani kuva muri Mata 2023, ibikorwa by’imikino muri icyo gihugu byarahagaze burundu, birimo na shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Iyi mpagarara n’umutekano muke mu gihugu wasize amakipe menshi y’umupira w’amaguru muri iki gihugu adafite aho akinira, ndetse anasigaye yakirira imikino Nyafurika hanze y’igihugu.
Ni no muri urwo rwego amakipe atatu akomeye muri Sudani — Al-Merrikh, Al Hilal Omdurman, na Al Ahli SC Wad Madani yamaze kwandikira Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [ FERWAFA] asaba kwemererwa gukina muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2025/26.
Amakuru yizewe yemeza ko hari intambwe imaze guterwa muri uru rugendo. Nk’uko byatangajwe na Bigirimana Augustin, Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri Rwanda Premier League.
INDI NKURU WASOMA : Arsenal yasabye imbabazi ku byo yakoreye Atletico Madrid
Bigirimana yahamirije igitangazamakuru cya leta (RBA), ko ingengabihe ivuguruye ya shampiyona yakozwe, hasigaye gusa ko yemezwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Uyu muyobozi yatangaje ko hateganyijwe uburyo aya makipe yinjizwa mu buryo bwubahirije amategeko y’irushanwa, mu gihe hagitegerejwe ijambo rya nyuma rya FERWAFA.
Si ubwa mbere amakipe yo muri Sudani ajya gushaka aho gukinira mu byumwihariko mu bihugu by’amahanga.
Al-Merrikh, imwe muri ayo makipe, ubu yemerewe gukina muri shampiyona ya Libya, ibintu byerekana ko ibyo ngenzi zayo ziri gusaba Rwanda Premier League bishobora kwemerwa hashingiwe ku mpamvu zidasanzwe z’umutekano.
Nkuko mu cyumweru gishize ,The Drum twari twabitangaje ngo ku ikubitiro, Al Hilal Omdurman na Al Ahli SC Wad Madani ni zo zari zasabye mbere, binavugwa ko ingengabihe ya shampiyona ishyirwamo ayo makipe yamaze gutegurwa.
Amahirwe menshi aremeza ko shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka yakinwa n’amakipe 19 aho kuba 16, bigasaba ko buri munsi wa shampiyona hazajya habaho ikipe imwe isiba umukino.
Kugeza ubu, Shampiyon y’u Rwanda imaze gukinwa kugeza ku munsi wa kane, aho ikipe ya Police FC iyoboye urutonde n’amanota 12, mu gihe Rutsiro FC ari yo iri ku mwanya wa nyuma idafite inota na rimwe.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboard