Ku mugoroba wo ku wa mbere, ibintu byafashe indi ntera ku kibuga cy’i Emirates Stadium ubwo ikipe ya Atletico Madrid yari mu myitozo yitegura umukino wa UEFA Champions League. Ikipe y’i Madrid yahuye n’akaga kadasanzwe ubwo basanze nta mazi ashyushye ahari mu cyumba cyo gukarabiramo.
Nk’uko amategeko ya UEFA abiteganya, amakipe aba agomba guhabwa uburyo bwo gukora imyitozo ku kibuga kizakinirwaho umukino, umunsi umwe mbere y’uko ukinwa. Atletico, iyobowe na Diego Simeone, yari yaje kwitegura umukino izahuramo na Arsenal ku wa Kabiri nimugoroba.
Byari biteganyijwe ko imyitozo irangira saa 19:30 ku isaha y’i Londres, ariko ibintu byahinduye isura ubwo staff ya Atletico yamenyeshaga Arsenal ko nta mazi ashyushye basanze muri douche zo kuri Emirates stadium. Mu buryo butangaje ariko ibi byabaye saa 18:45, maze Arsenal isanga n’abakinnyi bayo bafite ikibazo nk’icyo.
Kubera icyo kibazo, imyitozo yarangijwe mbere y’igihe cyari cyateganijwe, abakinnyi ba Atletico bafata icyemezo cyo gusubira ku mahoteli yabo kugira ngo babone aho bifashisha mu kwiyuhagira.
INDI NKURU WASOMA :Bayern Munich yongereye amasezerano umutoza wayo !
Nk’uko ikinyamakuru cy’Abanya-Espagne Marca cyabitangaje, bamwe mu bakinnyi n’abatoza ba Atletico byababaje cyane, ndetse banagaragaje uburakari.
Arsenal ntiyatinze gusaba imbabazi ku byabaye, ishimangira ko bitari bigambiriwe kandi ko ikibazo cyakemutse saa 19:25, iminota mike mbere y’igihe cyari cyateganyijwe ko imyitozo irangira.
Nubwo ibi byabaye, Arsenal iracyari ku murongo mwiza mu mikino yayo ya Champions League, aho imaze gutsinda imikino ibiri nta gitego irinjizwa.
Ku rundi ruhande, Atletico Madrid yatsinzwe na Liverpool ibitego 3-2, ariko yahise isubiza agatima impembero itsinda Frankfurt ibitego 5-1.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboard