Mu minsi ibiri ikurikirana, Umuryango wa AS Kigali uvezwemo inkuru zibabaje, zateye intimba abawugize n’abakunzi bawo muri rusange. Nyuma y’urupfu rwa Karemera Fabrice wahoze ari Umubitsi w’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, hakurikiyeho urundi rupfu rubabaje rw’umwana w’imfura wa Kayitesi Egidie wigeze gutoza AS Kigali WFC.
Ku Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025, nibwo hatangajwe inkuru y’urupfu rwa Karemera Fabrice, rwaturutse ku burwayi yari amaranye iminsi.
Uyu mugabo yari umwe mu bari barashinze imizi mu buyobozi bwa AS Kigali, aho yari ashinzwe ibijyanye n’icunga mutungo.

Urupfu rwe rwakoze ku mitima ya benshi by’umwihariko abanyamuryango ba AS Kigali, ndetse byatumye inama y’inteko rusange yari iteganijwe kuri uyu munsi igamije gusimburizamo Shema Fabrice wahoze ari umuyobozi w’iyi kipe, isubikwa.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : AS Kigali irangamiye gusimbuza Shema Fabrice
Nta munsi urashira iyo nkuru y’inshamugongo itangajwe, ku wa Mbere tariki ya 20 Ukwakira 2025, hamenyekanye indi nkuru ibabaje iturutse mu muryango wa AS Kigali Women Football Club. Ni urupfu rwa Gisèle, imfura ya Kayitesi Egidie wigeze gutoza iyi kipe y’abagore.
Amakuru yizewe avuga ko uyu mwana w’umukobwa yitabye Imana azize uburwayi bw’impiko, uburwayi yari amaranye igihe kinini.Bivugwa ko ababyeyi ba Gisèle bari baratangiye inzira yo kumujyana kwivuriza hanze y’u Rwanda, ariko amahirwe aba make biranga asezeye kuri ubu buzima bwo ku isi.

Kurundi ruhande ariko mu mpera z’iki cyumweru ikipe ya AS Kigali y’abagabo yatsinze Marine FC igitego 1-0 ibona intsinzi ya mbere muri shampiyona y’uyu mwaka nyuma yo kugorwa n’imikino 3 yabanje.


Ni umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki 18 Ukwakira 2025 kuri Kigali Pele Stadium guhera saa cyenda z’amanywa. AS Kigali niyo yari inyotewe cyane aya manota kuko mu mikino 3 ibanza itari yabashije kubona amanota 3.

Mu mukino ufungura shampiyona, AS Kigali yari yatsinzwe n’Amagaju 2-1 mu mukino wabereye kuri Kigali Pele, uwa kabiri nawo iwutsindwamo na Musanze 1-0 ku Bworoherane naho uwa gatatu inganya na Gorilla 1-1.
Ku ruhande rwa AS Kigali y’Abagore, ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira 2025, ubwo hatangiraga shampiyona y’abagore y’icyiciro cya mbere ; AS Kigali WFC yatangiye igwa miswi na Forever WFC banganya ubusa ku ubusa.


Uyu wari umukino w’abakeba, cyane ko ari amakipe akoresha ikibuga kimwe cyo kuri tapis rouge.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboard