Nyuma y’igihe kitari gito atagaragara mu kibuga, rutahizamu wa APR FC, Cheick Djibril Ouattara, agiye kugaruka mu kibuga.
Byemejwe n’ubuyobozi bw’ikipe ko uyu mukinnyi yari amaze ukwezi arwariye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, aho yari ajengerejwe n’uburwayi bw’ibihaha byari byarajemo amazi.
Ouattara yaherukaga gukina ku itariki ya 13 Nzeri 2025 ubwo APR FC yari yitabiriye imikino ya CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania.
Muri iyo mikino, APR FC yasezerewe ubwo yatsindwaga na Al Hilal SC ibitego 3-1, umukino Ouattara atari yagaragayemo. Kubura kwe byagize ingaruka zikomeye ku buryo bw’imikinire ya APR FC, cyane cyane mu gice cyo gushaka ibitego.
Icyari kimaze iminsi kivugwa ku burwayi bwe cyari cyarateye urujijo, bamwe bavuga ko ari ibindi bibazo bitari ibyo mu kibuga.
INDI NKURU WASOMA : Byiringiro Lague yatangaje amagambo yashenguye abakeba
Gusa umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yamaze gushimangira ko Ouattara yari arwaye ibihaha ndetse ko ubu ameze neza.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Taleb yagize ati:“Djibril yari afite amazi mu bihaha. Ndashimira ubuyobozi bwa APR FC buri kumwitaho. Ubu yatangiye kongera kugenda neza, nizeye ko mu byumweru 3 cyangwa 4 azaba yagarutse mu myitozo, kubera Imana.”
Uyu mukinnyi si we wenyine wasibye imikino kubera uburwayi, kuko na Niyigena Clement, myugariro wa APR FC, nawe aherutse kujyanwa kuvurirwa muri Kenya nyuma yuko byagaragara ko hano mu Rwanda atari bupfe kubona ubuvuzi bwihuse .
Uretse ibibazo by’uburwayi, APR FC yananyuze mu bibazo by’imyitwarire y’abakinnyi. Abakinnyi barimo Mamadou Sy na Seidu Dauda Yusif bahagaritswe ukwezi nyuma yo kuva mu mwiherero mbere y’umukino wayihuzaga na Pyramids FC.
Umutoza Taleb yavuze ko APR FC ifite amahame akomeye akwiye kubahirizwa:
Yunzemo ati : “Muri APR FC, hari amategeko akomeye. Birashoboka ko hari bamwe batazi ko dukora nk’igisirikare. Nta muntu uruta ikipe. Gusohoka mu mwiherero bituma umukinnyi atita ku mukino, kandi ntabwo nabyihanganira.”
Mu gukemura ibibazo by’imyitwarire, bamwe mu bakinnyi bategetswe no gukuraho imisatsi, ibintu byaherukaga kugaragara ubwo APR FC yakinirwaga n’abanyarwanda gusa.
Aya makuru yose umutoza yayatangaje nyuma y’umukino wa Shampiyona wabaye ku cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025, ubwo APR FC yatsindaga Mukura VS igitego 1-0.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboard