Connect with us

Amakuru

Byiringiro Lague yatangaje amagambo yashenguye abakeba

Ku cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025, ikipe ya Police FC yakomeje kwerekana imbaraga zidasanzwe mu rugendo rwa Shampiyona y’u Rwanda, itsinda Amagaju FC igitego 1-0 mu mukino wakiniwe kuri Kigali Pelé Stadium.

Iki gitego cy’intsinzi cyatsinzwe na Ndayishimiye Dieudonné Nzotanga ku munota wa 77 w’umukino, gikomeza gushyira Police FC ku mwanya wa mbere n’amanota 12, nyuma y’imikino ine yose yatsinze.

Rutahizamu w’iyi kipe, Byiringiro Lague, yagaragaje icyerekezo n’umurava ikipe ifite muri uyu mwaka w’imikino wa 2025-2026.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze amagambo akomeye agaragaza intego bihaye: “Shampiyona turayishaka, turifuza kuyitwara kandi tudatsinzwe.”

Police FC yagiye gukina uyu mukino ifite icyizere gishingiye ku ntsinzi eshatu yari imaze kubona. Umukino watangiye ugaragaza ishyaka ryinshi, cyane cyane mu gice cya mbere aho Police FC yageragezaga kugumisha umupira mu kibuga cy’Amagaju, ariko iminota 45 irangira amakipe anganya ubusa ku busa.

INDI NKURU WASOMA : APR FC ku kubabarira abarimo Mamadou Sy na Seidu Yussif Dauda

Gusa ibintu byatangiye guhinduka mu gice cya kabiri, nyuma y’impinduka zakozwe n’Umutoza Ben Moussa, aho yinjijemo abakinnyi barimo Ingabire Christian na Ani Elijah.

Nyuma y’aya mavugurura Police FC yatangiye gusatira cyane, kugeza ubwo Ndayishimiye Dieudonné yatsindaga igitego cyashimangiye intsinzi.

Amagaju FC, yarimo atozwa na Abdallah Hategekimana wasimbuye Umutoza Mukuru Niyongabo Amars uri mu mahugurwa muri Algeria, yagerageje kwihagararaho binyuze mu mpinduka zirimo Habineza Alphonse na Edouard Ndayishimiye, ariko ntacyo byatanze.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboard

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru