Connect with us

Amakuru

Hatangajwe ingano y’amatike y’igikombe cy’isi cya 2026 amaze kugurwa !

Mu gihe amakipe 28 yamaze kubona itike ibajyana mu gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kanada na Mexique, abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi hose batangiye kwerekana ko biteguye uko bitari bwigere bibaho.

Nyuma y’ifungurwa rya gahunda y’igura rya mbere ryatangiye hagati muri Nzeri binyuze mu buryo bwiswe Visa Presale Draw, hamaze kugurwa amatike arenga miliyoni imwe n’abantu bakomoka mu bihugu n’uturere birenga 212.

Ibihugu bitatu byakiriye iri rushanwa, ari byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kanada na Mexique, ni byo biri ku isonga mu kugura tike, aho abaturage babyo bagaragaje inyota idasanzwe yo kuzitabira iki gikombe cy’amateka.

Over one million FIFA World Cup 26™ tickets sold following Visa Presale  Draw - Biz Republic

U Bwongereza, U Budage, Brezile, Esipanye, Kolombiya, Argentine n’u Bufaransa nibyo bikurikiraho nk’ibihugu bigaragaramo abafana baguze tike nyinshi.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko ari intambwe ishimishije igana ku gikombe cy’Isi cyihariye mu mateka.

 Ati: “Uyu ni umunsi udasanzwe mu rugendo rugana muri 2026! Mu gihe amakipe yo ku isi yose akomeje gushaka itike, ni iby’agaciro kubona abafana benshi bifuza kuba mu bazagira uruhare mu mateka azandikirwa muri Amerika ya Ruguru.”

Yongeyeho ko: “Uyu munsi twishimira ko hamaze kugurwa tike zisaga miliyoni imwe nyuma ya Visa Presale Draw. Ni igisubizo gitangaje, kandi kirerekana uburyo igikombe cy’Isi kirushaho kugera kuri bose. Abafana baturutse mu bihugu birenga 200 bamaze kwerekana inyota yo kugera aho amateka azandikwira.”

INDI NKURU WASOMA : Perezida wa CAF yigaramye ibyo kwinjira muri politike !

Nubwo hari abataragize amahirwe yo kubona tike muri iyo gahunda ya mbere,ku wa Mbere, tariki ya 27 Ukwakira, hazatangira indi gahunda yitwa Early Ticket Draw, aho tike z’imikino yose 104 zizongera kugurishwa, harimo n’izo kwinjira ahantu runaka cyangwa iz’andi makipe azakina mu matsinda.

FIFA yatanze ubu buryo kugira ngo abafana barindwe kwamburwa cyangwa kugura tike zitujuje ubuziranenge. Abaturage ba Mexique bazaba bafite uburyo bwihariye bwiswe FIFA Ticket Exchange Platform, bufasha kugura cyangwa guhererekanya itike mu buryo bwemewe n’amategeko.

Igikombe cy’Isi cya 2026 kizaba ari cyo kinini kurusha ibindi byabayeho, kikazitabirwa n’amakipe 48, kikabera ku mugabane wa Amerika ya Ruguru.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboard

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru