Perezida w’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika(CAF), Patrice Tlhopane Motsepe yahakanye amakuru yavugaga ko ashaka kuzaba perezida wa Afurika y’Epfo.
Ibyo bibaye nyuma y’aho mu ntangiriro z’uyu mwaka hari amakuru yavugaga ko uwo muherwe afite gahunda yo gusimbura Perezida Cyril Ramaphosa ku buyobozi bw’Ishyaka African National Congress (ANC) ndetse no kuba Perezida wa Afurika y’Epfo.
INDI NKURU WASOMA : FUFA yisubiyeho ku cyemezo cyatumye Vipers SC yikura muri shampiyona
Ari mu nama ngarukamwaka y’ihuriro ry’inzobere mu by’itangazamakuru muri Afurika y’Epfo (SANEF), Motsepe yavuze ko nta gahunda zijyanye na politiki afite, nubwo bamwe mu bo muri ANC bifuzaga ko yayobora iryo shyaka.
Patrice Motsepe yavuze ko akiri umunyamwete mu ishyaka ryashinzwe na Nelson Mandela, ANC, ariko yemeza ko Afurika y’Epfo idakeneye kugira Perezida kuko ari umukire kuko umwanya wa Perezida ari uw’agaciro gakomeye kandi ari ingenzi cyane.
Ati:“Nkunda abantu bavuga ko Afurika y’Epfo itagomba kugira Perezida w’umukire. Bari mu kuri rwose kuko kuba Umukuru w’Igihugu ni ibintu by’agaciro gakomeye kandi by’ingenzi cyane. Nkunda abantu babivuga gutyo.”
Yavuze ko asanga Afurika y’Epfo ifite abandi bantu bafite ubushobozi bwo kuyobora.Ati “Iki gihugu gifite abantu bakomeye tuzahitamo abayobozi beza bakiwiye. Wenda mu buryo bwanjye n’umuryango wanjye, nzatanga umusanzu runaka.”
Yashimangiye ko akunda gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere binyuze mu bucuruzi asanzwe akora no mu bikorwa by’urukundo, aho kubikora binyuze muri politiki.
Patrice Tlhopane Motsepe w’imyaka 63 yatangiye kuyobora CAF mu mwaka 2021 mu kwezi Werurwe akaba abarirwa umutungo wa Miliyari 3.5 bimushyira muri bamwe mu bafite agatubutse ku mugabane wa Afurika.
Uyu muherwe afitanye isano rya hafi na perezida Cyril Ramaphosa aho Ramaphosa yashatse mushiki we bisobanuye ko afite isano rinini mu buybozi bw’igihugu.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm