IBYAVUYE MU MUKINO :Liverpool 1 – 2 Manchester United.
Mu mukino waberaga kuri sitade ya Anfield kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025, Manchester United yasanze iwabo Liverpool iyitsinda bitego 2-1 mu buryo bwatangaje benshi, bikaba byari ubwa mbere iyi kipe y’i Manchester itsindiye kuri Anfield kuva mu 2016.
Harry Maguire, myugariro umaze igihe kinini yibasirwa n’abafana n’abasesenguzi, ni we wagize uruhare rukomeye mu gutsinda kwa United, atsinda igitego cy’intsinzi ku munota wa 84 nyuma yo guhindurira icyerekezo umupira wari utewe na kapiteni Bruno Fernandes.
United yafunguye amazamu hakiri cyane, kuko ku munota wa 2 gusa,Bryan Mbeumo yatsinze igitego nyuma y’uko umukinnyi wa Liverpool, Alexis Mac Allister yari aryamye hasi azize gukubitwa inkokora na mugenzi we Van Dijk, ariko umusifuzi Michael Oliver yanga guhagarika umukino. Ibi byabaye intandaro y’amakimbirane ku buryo umukino wose waherekejwe n’impaka.
INDI NKURU WASOMA : Hatangajwe ingano y’amatike y’igikombe cy’isi cya 2026 amaze kugurwa !
Cody Gakpo, wari wakubise igiti cy’izamu inshuro eshatu hagati mu mukino, yaje kwishyura ku munota wa 78, ariko Liverpool ntiyabasha kurinda icyo gitego, kuko Maguire yaje kubaterekamo igitego cya kabiri nyuma y’iminota itandatu gusa iyi misambi y’i Liverpool imaze kwishyura.
Umutoza wa Manchester United, Ruben Amorim, yanditse amateka yo kuba umwe mu batoza batatu babashije gutsinda imikino yabo ibiri ya mbere bakiniye hanze y’ikibuga cyabo bahuramo n’ikipe yegukanye igikombe cya Premier League. Nyuma yo gutsinda Manchester City mu mwaka ushize, igahita ikurikizaho na Liverpool uyu mwaka.
Liverpool yo yakomeje kugaragaza ibibazo bikomeye, aho ubu imaze gutsindwa imikino ine yikurikiranya ;ibintu biyibayeho bwa mbere kuva muri 2014, ibintu byashyize Arne Slot, umutoza w’iyi kipe, mu gitutu gikomeye nyuma yo guhabwa miliyoni 450£ zo kugura abakinnyi bashya.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboard