Mu gihe shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wayo wa kane, ikipe ya APR FC yakiriye umunyamabanga mushya, Rtd Col Vincent Mugisha, watangiye inshingano ze ku mugaragaro asura ikipe mu myitozo yabereye i Shyorongi.
Iyi myitozo yabaye kuri uyu wa Gatandatu, yabanjirije umukino ukomeye APR FC izahuramo na Mukura Victory Sports ku Cyumweru.
Mu ruzinduko rwe rwa mbere mu ikipe nk’umuyobozi mushya, Rtd Col Vincent Mugisha yaganiriye n’abakinnyi n’abatoza, ababwira ko yaje kubashyigikira no kubasaba kwitanga no kwitwara neza mu mikino, by’umwihariko uwo bafitanye na Mukura VS.
Aho yagize ati: “Ni ngombwa ko dutsinda, ariko birenze ibyo, tugomba kugaragaza icyerekezo n’indangagaciro z’ikipe yacu. Twese turi bamwe, kandi tugomba gukora nk’itsinda rimwe.”
Uyu aje nyuma y’aho mu ntangiriro z’uku kwezi hatangajwe ko agiye gusimbura Lt Col Alphonse Muyango, wari umaze igihe ari umunyamabanga w’agateganyo wa APR FC, ariko na we akaba yari amaze gukurwa kuri izo nshingano.
Rtd Col Vincent Mugisha ni umwe mu bayobozi bafite uburambe mu gisirikare aho yabaye umuyobozi ushinzwe guhuza abasirikare n’abasivile muri RDF. Ubu aje kuyobora ikipe y’ingabo z’igihugu ifite amateka akomeye mu mupira w’amaguru, aho imaze kwegukana ibikombe 23 bya shampiyona y’icyiciro cya mbere.
INDI NKURU WASOMA : INSIDER -Rwanda Premier League igiye gukinwamo n’amakipe yo muri Sudan ….
Uyu mwanya wari umaze igihe utarimo umuyobozi uhoraho, nyuma y’uko Masabo Michel wahoze ari umunyamabanga mukuru kuva mu 2021 avuye kuri izi nshingano mu 2023.
N’ubwo yari yarahawe izi nshingano, ntiyakunze kugaragara cyane mu bikorwa bya buri munsi by’ikipe, byiyongeraho n’ibibazo by’uburwayi byamugizeho ingaruka.
Abakurikiranira hafi APR FC bemeza ko iyi mpinduka izafasha mu gutanga icyerekezo gishya, cyane cyane ko ikipe iri mu rugamba rwo kongera kwerekana ubukaka bwayo muri shampiyona y’uyu mwaka.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm

