Connect with us

Amakuru

Uheruka kwirukanwa  muri Westham mu nzira zo gutoza Suwede !

Uwahoze atoza ikipe ya West Ham yo mu Bwongereza, Graham Potter, ari mu biganiro byo kuba umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Suwede.

Uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko, mu cyumweru gishize yatangaje ko afitiye urukundo rwinshi iki gihugu ndetse anifuza cyane kukibera umutoza mukuru.

Inkuru yamenyekanye nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Suwede ryirukanye Jon Dahl Tomasson ku wa Kabiri ushize. Tomasson yirukanwe nyuma y’umusaruro mubi mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026, aho Suwede iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda B, ifite inota rimwe gusa mu mikino ine.

Potter, wigeze gutoza ikipe ya Östersunds FK yo muri Suwede hagati ya 2011 na 2018, yigaragaje cyane muri icyo gihugu ubwo yazamuraga iyo kipe kuva mu cyiciro cya kane ayigeza mu cyiciro cya mbere. Yanabafashije kwegukana igikombe cya Suwede mu 2017, ibintu bituma afatwa nk’umwe mu batoza bubashywe cyane muri icyo gihugu.

Nyuma yaho, yagiye gutoza amakipe nka Swansea City, Brighton & Hove Albion, ndetse na Chelsea yo mu Bwongereza, nubwo yaje gusezererwa muri Chelsea nyuma y’amezi arindwi gusa.

INDI NKURU WASOMA : INSIDER -Rwanda Premier League igiye gukinwamo n’amakipe yo muri Sudan …. 

Ku rundi ruhande, Suwede yaherukaga gutsindwa na Kosovo igitego 1-0 imbere y’abafana bayo ku wa Mbere ushize, bituma Tomasson atakarizwa icyizere n’ubuyobozi.

Nubwo bafite abakinnyi bakomeye nka Alexander Isak wa Liverpool na Viktor Gyökeres wa Arsenal, Suwede ntiyitwaye neza mu mikino yayo itatu ya mbere, yanganyije na Slovenia, itsindwa na Kosovo ndetse n’Ubusuwisi.

Nubwo ibihe bitari byiza, Suwede iri mu nzira yo kubona amahirwe ya nyuma yo kujya mu gikombe cy’isi, nyuma yo kwitwara neza mu itsinda ryayo muri UEFA Nations League, bikaba bishobora kuyihesha itike yo gushaka iyi tike binyuze mu mikino ya kamarampaka.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru