Kapiteni w’ikipe ya Crystal Palace, Marc Guehi, yatangarije ubuyobozi bw’iyi kipe ko atazongera amasezerano mashya, ndetse ko yifuza kugerageza indi nzira mu mwuga we w’umupira w’amaguru, nk’uko byemejwe n’umutoza w’iyi kipe, Oliver Glasner.
Uyu myugariro w’imyaka 25, ukinira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, arimo kurangiza amasezerano ye azageza ku mpera z’uyu mwaka w’imikino ubundi agahita ava muri iyi kipe y’i Londres. Glasner yavuze ko ubuyobozi bwa Palace bwigeze kumusaba kongera amasezerano, ariko abwira abayobozi ko yifuza kugerageza ikintu gishya.
Aho yagize ati:”Twamuhaye amasezerano mashya, ariko aratubwira ati: ‘Oya, nshaka kugerageza ikindi kintu.’ Ibyo ni ibisanzwe mu mupira w’amaguru.”
Guehi, wageze muri Palace avuye muri Chelsea mu mwaka wa 2021, amaze kuyikinira imikino 167 mu marushanwa yose. Muri uyu mwaka w’imikino wonyine, amaze kuyikinira imikino 12, ndetse ni umwe mu bayifasha kuguma ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rwa Premier League.
Amakuru yizewe avuga ko Crystal Palace ishobora kumugurisha muri Mutarama, kugira ngo itazamutakaza ku buntu mu mpeshyi itaha. Ibi bibaye nyuma y’uko muri Kanama uyu mwaka, Guehi yari hafi kwerekeza muri Liverpool ku masezerano yari afite agaciro ka miliyoni £35, ndetse yari hafi no gukora ibizamini by’ubuzima gusa bikaza kurangira bipfuye.
INDI NKURU WASOMA : FERWAFA yavanye amakipe abiri mu irushanwa ryayo !
Crystal Palace iribaza uko yabyitwaramo neza muri ibi bihe, nk’uko umutoza Glasner yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru cya mbere y’umukino wa Premier League bagomba guhura na AFC Bournemouth:”Icy’ingenzi ni ugutegana amatwi, tukareba icyemezo cyiza cyadufasha gutera intambwe ikurikira.”
Binavugwa ko Palace yahagaritse iyo transfer ku munota wa nyuma, nyuma y’uko itabashije gusinyisha myugariro wa Brighton, Igor Julio, wari witezweho kumusimbura.
Nyuma y’uko iyo transfer iburijwemo, amakipe menshi y’ibigugu yatangiye kumwifuza, harimo Barcelona, Real Madrid, Bayern Munich, ndetse na Liverpool ubwayo ikomeje kumukurikirana.
Guehi, wambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza inshuro 26, anaherutse gukina umukino ikipe ye yatsinzemo Wales ibitego 3-0.
Yavuze ko acyizeye amahirwe yo kujya mu gikombe cy’isi cya 2026, nubwo yaba agumye muri Crystal Palace kugeza igihe amasezerano ye azarangirira.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm