Connect with us

Amakuru

FERWAFA yemeje iby’amakipe abiri yivanye mu irushanwa ryayo !

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryamanuye ku mugaragaro amakipe ya Nyagatare FC na Akagera FC mu cyiciro cya Gatatu, nyuma y’uko yose yikuye muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri y’umwaka w’imikino wa 2025/2026.

Ibi byemezo byafashwe binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa Gatandatu, rigaragaza ko aya makipe yombi yarenze ku mabwiriza agenga irushanwa, bityo bigatuma bahanwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 6 n’iya 10 z’ayo mabwiriza.

Nyagatare FC yari iherutse kohereza ibaruwa isezera ku mugaragaro muri shampiyona, mu gihe Akagera FC yo yari yabanje gufata icyemezo nk’icyo mu minsi yabanje. Zombi zari zaramaze gushyirwa mu itsinda A, hamwe n’andi makipe yagombaga guhatana muri uyu mwaka w’imikino.

INDI NKURU WASOMA :  Handball : Police yakoreye amateka muri Maroc 

Amakuru aturuka imbere mu makipe avuga ko impamvu z’ibi byemezo zishingiye ku bushobozi buke bw’amikoro, byatumye zifata icyemezo cyo kwikura mu irushanwa hakiri kare, mbere y’uko imikino itangira.

FERWAFA yatangaje ko nta yindi kipe izasimbura izi zamanuwe muri iri tsinda A, ndetse n’ingengabihe y’imikino izakomeza uko yari imeze. Ibi bivuze ko ikipe yari iteganyijwe gukina n’imwe muri izi zamanuwe izajya iruhuka kuri iyo tariki, aho gukina uyu mukino .

FERWAFA yasoje isaba andi makipe gukomeza kwitwara neza no kubahiriza amategeko, kugira ngo shampiyona izagende neza nta nkomyi, ikanashimangira ko umupira w’amaguru ushingiye ku mutekano, ubunyamwuga no guhatana mu mucyo.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru