Connect with us

Amakuru

AS Kigali irangamiye gusimbuza Shema Fabrice

Mu gihe habura amasaha make ngo haterane Inama y’Inteko Rusange y’Abanyamuryango ba AS Kigali, haravugwa byinshi ku bijyanye n’impinduka zitegerejwe muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Iyo nama iteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025 guhera saa yine za mu gitondo, izabera ku cyicaro cy’Umujyi wa Kigali.

Kimwe mu bintu by’ingenzi biri ku murongo w’ibyigwa ni amatora ya Komite Nyobozi nshya izasimbura iyari iyobowe na Shema Ngoga Fabrice, uherutse gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Kugeza ubu, Dr. Rubagumya Emmanuel wari usanzwe amwungirije, ni we uri kuyobora AS Kigali by’agateganyo, kandi biravugwa ko ashobora gukomeza uwo mwanya.

INDI NKURU WASOMA ; Nottingham Forest yirukanye umutoza nyuma y’iminota 18 atsinzwe na Chelsea

Undi muntu uvugwa mu majwi y’abanyamuryango ni Kankindi Anne-Lise Alida, usanzwe uri hafi ya Komite Nyobozi y’iyi kipe. Nubwo hataratangazwa urutonde rw’abahatanira imyanya, aya mazina yombi aravugwa cyane mu biganiro hagati y’abanyamuryango.

Uretse amatora, iyi nama izibanda no ku gusobanurira abanyamuryango uko ikipe ihagaze n’icyerekezo ifite mu mwaka w’imikino wa 2025/2026. Hazanaganirwa ku kwakira abanyamuryango bashya ndetse no kwemeza amategeko mashya agenga AS Kigali.

Mu Nteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama 2025, muri Serena Hotel i Kigali nibwo Dr. Shema Ngoga Fabrice, yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu myaka ine iri imbere.

Iki gihe yari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida ndetse gutorwa kwe byari byari bivuze ko urutonde rw’abantu umunani yatanze rwemejwe nka Komite Nyobozi nshya ya FERWAFA.

As Kigali yikuye mu irushanwa ry'Igikombe cy'Amahoro cya 2023 | IGIHE

Ibi byose birakurikira Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe yabaye muri Nyakanga 2024, aho hatangajwe ko AS Kigali izakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 540 Frw mu mwaka w’imikino wa 2024/25, aha harimo miliyoni 200 Frw zizagendera mu mishahara y’abakozi.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru