Connect with us

Amakuru

Kapiteni w’Amavubi yakomoje ku musaruro ugayitse bamaze iminsi babona

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda(Amavubi), Bizimana Djihad, yavuze ko n’abakinnyi ubwabo baba badashimishijwe n’umusaroro ikipe ibona nyuma y’uko Abanyarwanda  bashavujwe n’umusaruro w’ikipe yabo.

Amavubi yabuze itiki mu buryo bw’inkurikirane haba kujya mu gikombe cya Afurika ndetse n’iyo kwerekeza mu gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunzwe  Ubumwe za Amerika, Canada ndetse na Mexico.

Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda, Djihad Bizimana, mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukwakira 2025, yagaragaje ko na we atishimiye umusaruro bakuye muri iyi mikino.

Yagize ati “Ikiruhuko mpuzamahanga gikwiye kwibagirana…Ntabwo twabonye umusaruro twifuzaga ariko turasezeranya ko tugiye kwikebuka ubundi tukazagarukana imbaraga zisumbuyeho mu mikino iri imbere.”

INDI NKURU WASOMA : Amakipe yo muri Premier League yacitsemo ibice bigeze ku cyemezo cy’imikoreshereze y’imari

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, perezida w’Ishyirahamwe rya Rugago mu Rwanda, Shema Fabrice yavuze ko ubu hagiye gushyirwa imbaraga mu gutegura abana bato bafite impano, bagakurikiranwa kugira ngo bazafashe ikipe y’Igihugu mu bihe biri imbere.

Yagize ati “Umusaruro ntabwo twawakiriye neza ariko ugendana n’uko mwiteguye. Hari amahirwe twabuze kuko hari igihe twigeze kuyobora iri tsinda ariko hari amasomo menshi tuba twavanyemo mu bijyanye n’ubushobozi bwacu, urwego rw’abakinnyi, imyitegurire n’imitoreze yacu bigomba gusubirwamo kugira twitegure neza ejo hazaza.”

Imikino iherutse yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinzwe imikino yombi irimo uwo yatsindiwe i Kigali na Benin igitego 1-0, ndetse n’uwo yatsindiwe na Afurika y’Epfo muri iki Gihugu ibitego 3-0.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru