Rutahizamu w’Umunya-Pologne, Robert Lewandowski, ashobora kudakina umukino ukomeye wa El Clasico uzahuza Barcelona na Real Madrid tariki ya 26 Ukwakira, nyuma yo kugira imvune y’imitsi yo ku itako .
Nk’uko byemejwe n’ikipe ya FC Barcelona ibinyujije mu itangazo yasohoye, Lewandowski yagize imvune ku kuguru kw’ibumoso, bikaba byitezwe ko atazagaragara mu kibuga mu gihe gishobora kugera ku byumweru bine, n’ubwo igihe nyacyo azamara adakina kizagenwa n’uko imvune izagenda ikira.
Uyu rutahizamu w’imyaka 37, wari uherutse gutsindira igihugu cye cya Pologne igitego mu mukino batsinzemo Lithuania ibitego 2-0 mu gushaka itike ya’igikombe cy’isi cyo muri 2026, ntazagaragara mu mukino wa La Liga ikipe ye izakina na Girona mu mpera z’iki cyumweru.
Barcelona izakurikizaho guhura na Olympiakos mu mikino ya UEFA Champions League ku wa kabiri utaha, mbere yo guhura n’abakeba bayo ba Real Madrid, mu mukino witezwe na benshi uzabera kuri sitade ya Santiago Bernabéu.
Lewandowski amaze gutsindira Barcelona ibitego bine mu mikino icyenda amaze kuyikinira muri uyu mwaka w’imikino. Iyo mvune ije yiyongera ku rutonde rw’abakinnyi benshi b’ingenzi b’iyi kipe y’i Katalonya bamaze iminsi baragize ibibazo by’imvune, barimo Raphinha, Gavi, Dani Olmo, Marc-André ter Stegen, ndetse na Joan Garcia.
Nubwo bimeze bityo, hari amakuru meza ku bafana ba Barcelona, kuko abandi bakinnyi bayo nka Lamine Yamal na Fermin Lopez bamaze kugaruka mu myitozo, bikaba byitezwe ko bashobora kugira uruhare rukomeye mu gusimbura aba bakinnyi bari ku rutonde rw’abavunitse.
Icyakora, kuba umukinnyi w’inararibonye nka Lewandowski ashobora kudakina El Clasico ni igihombo gikomeye kuri Barcelona, cyane ko uyu mukino w’ishiraniro ushobora kugira uruhare runini mu kugena icyerekezo mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya La Liga uyu mwaka.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇