Mu gihe ikipe y’igihugu Amavubi iri kwitegura gukina umukino wa nyuma mu itsinda C mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, ibura rya myugariro Kavita Phanuel ryabaye inkuru y’ingenzi mu mwiherero kuri ubu.
Uyu mukinnyi usanzwe ukinira Birmingham Legion muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntiyagaragaye mu myitozo kuva Amavubi yagera muri Afurika y’Epfo;Kavita yaje kugerageza gukora imyitozo ku munsi w’ejo ariko biranga, abaganga b’iyi kipe bemeza ko yagize ikibazo cyo gukweduka inyama zo mu itako , bituma adashyirwa mu bakinnyi umutoza Adel Amrouche azifashisha.
Ni inkuru itari nziza ku Rwanda, cyane ko uyu mukino ari wo usoza urugendo rutoroshye rwo gushaka itike yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada mu 2026; aho biteganyijwe ko ku isaha y’I saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) kuri Mbombela Stadium aribwo iyi kipe ihagarariye Urwagasabo iraza kumanuka mu kibuga icakirana na Bafana Bafana nayo yarahiriye kwihorera nyuma yuko ivuga ko umukino wa mbere yawutsindishijwe n’icyimwe nk’uruzi rwari ruri sitade mpuzamahanga ya Huye iri gukorerwamo imirimo yo kuvugurwa magingo aya.
Amakuru dukesha ikinyamakuru David Bayingana wa B&B Kigali uri kumwe na Amavubi aremeza ko Kavita agomba gusimburwa na Byiringiro Gilbert [Kagege] wa APR FC.
Kavita Phanuel yari mu bakinnyi bafatiye runini Amavubi mu mukino batsinzwemo na Benin i Kigali, umukino wabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, aho yakinnye iminota 90 yose ariko bikarangira igihugu cye gitsinzwe 1-0. Uyu ni wo mukino wa mbere yari akiniye kuri Stade Amahoro, bituma gutsindwa bimugiraho ingaruka zikomeye.
INDI NKURU WASOMA : Umunyamahirwe yatsindiye asaga Miliyoni hamwe na Fortebet
Nyuma y’uyu mukino, Kavita yanze gusubira mu rwambariro n’abandi bakinnyi, ahubwo ahitamo kwicara ku ntebe y’abasimbura, aho yagaragazaga agahinda gakomeye. Mu gikorwa cyafashwe nk’ubutumwa bukomeye bwo kwitanga no kubaha ibendera ry’igihugu, uyu mukinnyi yakoze isuku ku ntebe, yakusanyije amacupa y’amazi yakoreshejwe n’amakipe yombi, ayashyira mu gikapu ajya kuyajugunya ahabugenewe.
Bitewe n’uku gutsindwa, u Rwanda rwambuwe amahirwe yo kugera mu gikombe cy’Isi, kuko nubwo hasigaye umukino umwe, ruri ku mwanya wa kane n’amanota 11, mu gihe Benin ifite 17, Afurika y’Epfo 15 na Nigeria 14. Mu mategeko y’iri rushanwa, ikipe ya mbere mu itsinda niyo izahita ibona itike, bikaba bigaragara ko Amavubi adashobora kugera kuri uwo mwanya .
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm