Connect with us

Amakuru

Agezweho muri Rayon Sports : Inkubiri yageze kuri Lotfi na Aimable  

Ikipe ya Rayon Sports yongeye kuvugisha benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma y’itangazo ryo guhagarika umutoza mukuru Afahmia Lotfi n’umwungiriza we wa kabiri, Azzouz Lotfi.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Afahmia Lotfi agaragaye ku kibuga cy’imyitozo i Nzove ariko akangirwa gukoresha imyitozo nk’ibisanzwe.

Amakuru yizewe avuga ko yageze ku kibuga ahagana saa cyenda ari kumwe n’umwungiriza we, ariko ntibemerewe gukora akazi kabo.

Uyu yagaragaye igihe gito avugana n’abayobozi barimo Visi Perezida Muhirwa Prosper, mbere y’uko ava ku kibuga yerekeza ku modoka ye, atagize n’icyo akora.

Ibi byahise bikurikirwa n’itangazo rya Rayon Sports rivuga ko ubuyobozi bwafashe icyemezo guhagarika  mu nshingano zo kuba umutoza mukuru, Afahmia Lotfi n’umutoza wungirije wa kabiri, Azzouz Lotfi. Ubu inshingano zikaba zahawe Haruna Ferouz wari usanzwe ari umutoza wungirije.

Afahmia Lotfi yahawe izi nshingano muri Gicurasi 2025, ariko ntiyabashije kuzihagararaho igihe kirekire. Mu mikino itanu amaze gutoza, Rayon Sports yatsinze umukino umwe gusa muri Shampiyona itsinda Kiyovu 2-0, inganya na Gasogi 2-2, itsindwa na Police FC 1-0 ndetse inasezererwa na Singida Black Stars yo muri Tanzania.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO ; Rayon Sports ikomeje kurwana n’urwa Lotfi igiye gusinyisha undi murundi!

Nubwo itangazo rya Rayon Sports ritagaragaje igihe nyir’izina uyu mutoza yahagarikiwe, amakuru ava imbere mu ikipe avuga ko hari gutegurwa uburyo bwemewe n’amategeko bwo gutandukana burundu, kuko bitagishoboka ko agaruka mu nshingano.

Si umutoza gusa waraye avuye muri Rayon Sports. Kuri uwo munsi kandi byemejwe ko myugariro Nsabimana Aimable na we atakiri umukinnyi w’iyi kipe, nyuma y’ibibazo bimaze igihe bishingiye ku mishahara.

Aimable yari yaragaragaje ko atazongera gukina adahawe amafaranga ikipe imurimo angana na miliyoni 11 Frw. Nyuma y’ibiganiro birebire, impande zombi zaje kumvikana gusesa amasezerano ku bwumvikane.

Nsabimana Aimable, wari umaze igihe kinini muri Rayon Sports, ngo agiye kwerekeza muri Libya aho hari ikipe yamwifuje, ibi bigasiga icyuho gikomeye mu bwugarizi bwa Gikundiro.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru