Connect with us

Amakuru

Rayon Sports ikomeje kurwana n’urwa Lotfi igiye gusinyisha undi murundi!

Mu gihe ikipe ya Rayon Sports ikomeje kurwana no gutandukana n’umutoza wayo w’Umunya-Tunisiya, Afhamia Lotfi, amakuru aravuga ko yamaze kugera ku ntego yo kumvikana na Nshimirimana Ismail Pitchou, umukinnyi wo hagati w’Umurundi wamenyekanye cyane mu Rwanda.

Pitchou, wakiniye Kiyovu Sports na APR FC, yari amaze igihe adafite ikipe nyuma yo gusoza amasezerano ye muri APR FC nyuma y’umwaka umwe w’imikino.

 Nyuma y’uko iyi kipe y’Ingabo z’igihugu itamwongereye amasezerano, Rayon Sports yahise itangira kumwegera, n’ubwo mbere atari yiteguye gutanga igisubizo gihamye kubera ibiganiro yari afitanye n’andi makipe yo hanze.

Amakuru yizewe aravuga ko ibiganiro hagati ya Rayon Sports na Pitchou byamaze kugera ku musozo, ndetse hasigaye gutangaza ko yamaze gusinyira Gikundiro ku mugaragaro.

Naramuka atangajwe nk’umukinnyi mushya, azasanga bagenzi be b’Abarundi barimo Bigirimana Abedi bakinanye muri Kiyovu, hamwe na Ndayishimiye Richard, Tambwe Gloire, Musore Prince na Ndikumana Asman.

Gusa, ibi byose bizashoboka ari uko Rayon Sports ibanje kurangiza ikibazo ifitanye na Robertinho wayireze muri FIFA, bikarangira neza kugira ngo ihabwe uburenganzira bwo kwandikisha abakinnyi bashya.

INDI NKURU WASOMA : William Togui wa APR FC yihanganishe abanyarwanda !

Mu yandi makuru ari muri iyi kipe, umutoza Afhamia Lotfi ari mu mazi abira nyuma y’umusaruro mubi umaze imikino ine iyi kipe yo mu Nzove imaze gukina. Yatsinzwe na Singida Big Stars inshuro ebyiri muri CAF Confederation Cup, atsindwa na Police FC muri shampiyona ndetse anganya na Gasogi United. Ubu, ikipe ifite amanota ane mu mikino itatu ya shampiyona.

Amakuru avuga ko ashobora gusezererwa, ndetse n’imperekeza ye ikaba ishobora kugera kuri miliyoni 15 Frw. Mu gihe yaba yirukanywe, Haruna Ferouz ushinzwe kungiriza yaba ari we usigarana ikipe by’agateganyo.

Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa 18 Ukwakira 2025, ihura na Rutsiro FC kuri Kigali Pelé Stadium, mu gihe kugeza ubu iri ku mwanya wa karindwi n’amanota ane mu mikino itatu.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru