Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Ukwakira 2025, yahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe saa 10:30 za mu gitondo, yerekeza i Johannesburg muri Afurika y’Epfo aho igiye gukina umukino usoza itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Urugendo rw’amasaha 3 n’iminota 50 rurangira saa 14:20 aho ikipe yakiriwe n’abayobozi ba Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo. Iyi kipe irahita icumbika muri Southern Sun OR Tambo Hotel, iri hafi y’ikibuga cy’indege.
Ejo kuwa 12 Ukwakira, ikipe izerekeza mu mujyi wa Nelspruit ahazabera umukino wo ku wa Kabiri. Saa sita zuzuye (12:00), itsinda ryose rizaba rigeze kuri The Capital Hotels, Apartments & Resorts, riryitegura umukino ukomeye.
Uyu mukino uzahuza Amavubi na Bafana Bafana ya Afurika y’Epfo tariki 14 Ukwakira 2025, ni wo usoza imikino y’itsinda C.
INDI NKURU WASOMA : Ibisigisigi by’umukino: Amrouche ati ‘mugomba kwibwiza ukuri’; Minisitiri Mukazayire ati ‘nta kuva mu ngamba’
U Rwanda rugiye gukina uyu mukino nyuma yo gutsindwa na Benin igitego 1-0 kuri Stade Amahoro, mu mukino wabaye ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025.
Wari umukino ukomeye, witabiriwe n’Abanyarwanda batari bake barimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Amavubi yatangiye neza yiharira umupira hagati mu kibuga, ariko byarangiye amahirwe yo kugera muri Canada, Mexico na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu 2026 ayoyotse.
Umutoza Adel Amrouche ntago yari yahinduye rutahizamu we, agarura Nshuti Innocent wari wari warasibye umukino ushize kubera amakarita abiri y’umuhondo yari yaretswe.
Amavubi yari agicunga umukino kugeza ku munota wa 79 ubwo Tosin AAjyegun yatsindaga igitego kimwe rukumbi cya Benin.
Ku rutonde rw’agateganyo, u Rwanda rwagumye ku mwanya wa kane n’amanota 11. Benin niyo iyoboye n’amanota 17, ikurikiwe na Afurika y’Epfo (15) na Nigeria (14). Zimbabwe ifite amanota 10.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm

