Connect with us

Amakuru

Amrouche ati ‘mugomba kwibwiza ukuri’; Minisitiri Mukazayire ati ‘nta kuva mu ngamba’

Nyuma yo gutsindwa na Bénin igitego 1-0 mu mukino wo guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, umutoza mukuru w’Amavubi, Adel Amrouche, yagaragaje impamvu zifatika zikwiye gutuma u Rwanda rwisuzuma mu bijyanye n’iterambere rya ruhago yarwo.

Uyu mutoza ukomoka muri Algérie, wanatoje amakipe menshi y’ibihugu muri Afurika, yavuze ko nta terambere ryashoboka mu gihe hakiri ibinyoma no kudakora nk’inzobere ku bayobora umupira mu Rwanda.

Ati: Tugomba kuba inyangamugayo. Nta bwo ushobora guhindura umutoza, Perezida cyangwa CEO ngo uhite ukora ibitangaza. Tugomba gukora cyane.”

Amrouche yagarutse cyane ku kibazo cy’iterambere ry’abato, aho avuga ko kuba nta mukinnyi n’umwe w’imyaka 17 uri mu ikipe nkuru y’u Rwanda ari ikimenyetso cy’uko hadategurwa ejo hazaza.

INDI NKURU WASOMA : FIFA W.C 2026 Q : Amakipe arimo Benin yateye intambwe iyaganisha ku kubona itike 

Iyo udafite urubyiruko rutegurirwa ejo hazaza, nta hazaza habaho,” Nkuko yabibwiye abanyamakuru nyuma y’umukino wabereye kuri Stade Amahoro imbere y’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Yunzemo ati: “Nigeze gutoza Kenya n’u Burundi, najyanye abana bakiri bato nka Olunga na Cedric Amissi. Ubu baracyakina ku rwego rwo hejuru. Buri gihe habaho kubaka ejo hazaza.”

Nubwo Amrouche yatangaje uku kuri gukunze gufatwa nk’ugusharira mu matwi ya benshi babarizwa muri ruhago yacu ;Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, we yahumurije Abanyarwanda nyuma y’umukino, avuga ko gutsindwa atari iherezo, ahubwo ari igihe cyo guhindura umuvuno.

“Nta bwo tuva mu ngamba, ahubwo turazinoza. Ibi ni ibihe byo kurushaho gukora, kuko gutsinda birashoboka ariko bisaba umurava,”

Yashimiye by’umwihariko abafana b’Amavubi ku bwo kwitabira ku bwinshi no gukomeza kugaragaza ko umupira ari uw’abantu bose.

Amavubi yasubiye inyuma ku rutonde rw’itsinda C, aguma ku manota 11, mu gihe Bénin yazamutse igera kuri 17. Uyu mukino, wababaje benshi wari witabiriwe n’abarimo na Perezida Kagame wari waje gushyigikira ikipe.

U Rwanda ruzasubira mu kibuga ku wa 18 Ukwakira 2025, aho ruzasura Afurika y’Epfo mu mukino wa nyuma w’itsinda C.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru